AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imyitozo ya ‘Ushirikiano Imara’ ihuza Ingabo zigize ibihugu bya EAC yatangiye muri Uganda

Yanditswe Jun, 03 2022 19:26 PM | 126,193 Views



Kuri uyu wa Gatanu, ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa EAC, abapolisi n’abasivili baturutse mu bihugu 6 aribyo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Sudani yepfo, Tanzaniya na Uganda batangiye imyitozo ya gisirikare ku nshuro ya 12 yiswe “Ushirikiano Imara” 2022 ibera muri Uganda.

Iyi myitozo izamara ibyumweru bibiri izakorwa ku nsanganyamatsiko igira iti: "Guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze biganisha ku gushyira hamwe kw’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba."

Ubwo yatangizaga iyi myitozo, Minisitiri w’Intebe wa gatatu wa Uganda, Rukia Nakadama yavuze ko iyi myitozo iha ibihugu by’abafatanyabikorwa ba EAC amahirwe yo kongera imikoranire hagati y’ingabo no gushimangira gahunda y’ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba.

Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

James HABIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage