AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imyiteguro yo gushyingura Padiri Ubald Rugirangoga irarimbanyije

Yanditswe Feb, 26 2021 06:52 AM | 62,073 Views



Umurambo wa Padri Ubald Rugirangoga uzagezwa mu Rwanda ku wa gatandatu nimugoroba,  ku wa mbere tariki ya mbere Werurwe 2021 nimugoroba ugezwe mu Karere ka Rusizi nkuko umunyamabanga wa Diyoseze gaturika ya Cyangugu yabitangarije RBA.

Ku IBANGA RY’AMAHORO ni ho azashyingurwa, iki kikaba ari ikigo Padri Ubald yashinze ngo abaturage bajye  baza kuhaganirira n’Imana.

Ku IBANGA RY’AMAHORO! Ni amagambo abanza hejuru ku cyapa kiri ku rwinjiriro rwaho nko mu ntambwe 200 uvuye aho kiliziya yaho yubatse. Ni mu Kagari ka Kamatita, mu Murenge wa Gihundwe, ku kilometero nka kimwe uvuye ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kamembe.

Aka ni agasozi gateretse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, aho uba witegeye neza ikirwa cya Nkombo n’ibice byinshi by’I Bukavu muri RDC. Hirya gato hari ishyamba rigari rya Pharmakina rikaba isooko y’akayaga keza gahuha ku IBANGA RY’AMAHORO!

Hatunganyije neza, ubusitani bwiza kandi bugari butohagiyemo ibyatsi n’ibiti ni bimwe mu bikwakira ukihagera. Birumvikana ko n’amashusho menshi ajyanye n’imyemerere gatolika na yo ahari ku bwinshi.

Ni Padri Ubald Rugirangoga ubwe wahatangije muri 2012 ngo abantu bajye baza kuhasengera.

Ibi ni ko bimeze kuko twahasanze abantu bake bari hirya no hino mu busitani bari gusenga. Ni bake kubera ingamba zo kwirinda Covid 19. Baduhamirije ko bahakirira koko, kandi bakahasubirizwa ibibazo n’ibyifuzo byabo.

Hubatse kiliziya nziza kandi nini bigaragara ko ari iya vuba aha. Ngo yatashywe muri 2019. Na yo si benshi bari kuyigana kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid 19. Ku rutambiro rwayo harateguye kandi hari ifoto nini ya Padri Ubald. Mu nzira zigana aha, ibikorwa byo kuharimbisha no kuhasukura byaratangiye mu rwego rwo kwitegura imihango yo kumushyingura izahabera.

Nyuma yo kumva urupfu rwa Padri Ubald Rugirangoga, abaturage biganjemo abagarurika  basazwe n’agahinda, none mu byifuzo byabo ngo bumva yagirwa umutagatifu.

Abahuye na we imbona nkubone hari ibyo bamukesha!

Padri Ubald Rugirangoga yatabarutse mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka azize uburwayi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umubiri we uzagezwa kuri Diyosezi ya Cyangugu tariki ya mbere Werurwe 2021 saa kumi n’imwe za nimugoroba nk’uko bitangazwa na Padri Komerusenge Athanase, umunyamabanga wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu.

Azashyingurwa mu busitani buri hanze ya kiliziya yo ku IBANGA RY’AMAHORO.

Kubera iki Padri Ubald Rugirangoga azashyingurwa ku IBANGA RY’AMAHORO kandi hari amarimbi yihariye ashyigurwamo abapadri?

Padri Athanase avuga ko byatewe n’uko ari ahantu hakomeye kandi hagaragaza ibikorwa Padiri Rugirangoga yahakoreye, kuhamushyingura kikaba ari igikorwa cyo kumuha agaciro.

Padri Ubald RUGIRANGOGA yari azwi cyane mu bikorwa by’isanamitima, aho yafashije mu kunga benshi mu bishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibikorwa bye bizwi cyane muri Paruwasi ya Mushaka yabayemo igihe kirekire byaje no gutuma ashyirwa mu Barinzi b'Igihango ku rwego rw'Igihugu. Azwi kandi mu gusengera abantu batandukanye bagakira. Yavukiye i Nyamasheke mu 1956, ahabwa ubusaseridoti mu 1984, aba umwe mu bapadiri bane ba mbere ba Diyosezi gatolika ya Cyangugu dore ko ari bwo yari igishingwa.


Aphrodis MUHIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama