AGEZWEHO

  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...
  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...

Imyiteguro y'amatora y'umukuru w'igihugu ku banyarwanda baba mu mahanga

Yanditswe Aug, 01 2017 17:32 PM | 7,008 Views



Abanyarwanda baba mu mahanga ngo biteguye kwitabira amatora y'umukuru w'igihugu, kuko kuba abanyarwanda ari ishema kuri bo. Ni mu gihe habura iminsi itarenze itatu, bagatora uzayobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere. 

Amatora y'umukuru w'igihugu mu mahanga, ateganyijwe ku wa kane, tariki 3 kanama. Abahagarariye u Rwanda mu bihugu binyuranye baravuga ko n'ubwo ari umunsi w'akazi, biteguye kuyitabira. Uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati, "Amasaha y'itora ni ukuva saa moya za mugitondo kugera saa tatu z'ijoro. Tukaba twarahisemo aya masaha kugira ngo tworohereze abakozi, bazaba bakora kuko hazaba ari ku wa kane umunsi w'umubyizi, abifuza gutora mu gitondo mbere yo kujya ku kazi bazabishobora kuva saa moya za mugitondo kugera saa tatu za mugitondo, abifuza gutora mu kiruhuko cya saa sita nabo bashobora gutora, ndetse n'abifuza gutora nyuma y'amasaha y'akazi nabo bazabishobora, guhera saa kumi n'imwe kugera saa tatu. Ni ukuvuga rero ko tworohereje amatora kugira ngo bashobore kwitegura, ku byerekeye n'akazi bazaba bakora uwo munsi."

N'ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza bibera mu Rwanda gusa, ntibyabujije ababa mu mahanga kubikurikirana umunsi ku wundi, haba mu bitangazamakuru, haba no ku mbuga nkoranyambaga. Ngo hirya no hino kandi hagiye hategurwa ibiganiro bigaruka ku migabo n'imigambi y'abakandida. Uhagarariye u Rwanda mu Budage, Amb. Cesar Igor, avuga ko hirya no hino, abanyarwanda baba mu mahanga bagiye bahura, bakaganira imigabo n'imigambi y'abakandida. 

Ku banyarwanda baba mu mahanga, by'umwihariko urubyiruko, biyandikishije ari benshi, ngo kuko kwitabira amatora ari ishema kuri bo nkuko Amb. Mathilde Mukantabana, Uhagarariye u Rwanda muri USA abivuga, "Mu bantu b'urubyiruko banafite nationalite zombi banashobora gutora n'ino ariko bagiye gutora mu Rwanda biyandikishije ari benshi cyane. Ariko icyo binakwereka, ni ukubona abana benshi bataragera no mu rwanda ariko bashaka gutora kuko bagiye bamenya igihugu cyabo, bagiye bagikunda, abandi bagiye bakimenya muri za Rwanda day, bose ubona bafite ishema ryo kugira uruhare muri aya amatora.

Abahagarariye u Rwanda mu mahanga bavuga ko ibyangombwa byose kugira ngo amatora agende neza bihari, ibiro by'itora ngo birateguye, ndetse n'ibindi bikoresho bikenewe byose komisiyo y'igihugu y'amatora yamaze kubibagezaho.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira