Yanditswe Apr, 03 2021 08:14 AM | 83,543 Views
Abafite ukwemera gushingiye kuri Yezu Kirisitu basobanura ko biteguye
kwizihiza uyu munsi bubahiriza amabwiriza y'ubwirinzi bwa covid 19. Ni mu gihe Ministeri y'Ubutegetsi bw'igihugu yanzuye ko ibitaramo bimwe bisubikwa
hagamijwe kugabanya umubare w'abashobora
guteranira mu nsengero.
Kuri Paruwasi Saint Michel i Kigali, nta misa yari iteganijwe kuri uyu wa gatanu mutagatifu, byongeye amashusho amenyerewe mu kiliziya yamanuwe andi aratwikirwa, harazirikanwa ububabare bwa Yezu butegura umunsi wa pasika.
Padiri Rusigajiki Jean Pierre asanga urupfu rwa yezu ari rwo rwabaye intango y'ukwemera kwa gikristu bityo ngo umunsi wa pasika ukaba uruta indi yose abakristu bizihiza.
Usibye imwe mu mihango ikorwa muri kiliziya gatorika itegura kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, abakristu bo mu matorero n'amadini atandukanye bishimira ko n'ubwo isi igihanganye n'ingaruka zatewe n'icyorezo cya Covid 19, ngo bahawe uburenganzira bwo gusenga harimo no kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika kandi ngo bazakomeza kubahiriza amabwiriza y'ubwirinzi.
Ubusanzwe mu gihe hitegurwa kwizihiza iminsi mikuru usanga arujya n'uruza ari rwose mu Mujyi wa Kigali ari na ko abantu bahaha, abacuruzi bavuga ko muri iki gihe habura umunsi umwe ngo hizihizwe Pasika, ngo urujya n'uruza ugereranije n'indi minsi mikuru yabanje ni rukeya cyane .
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi JMV asanga n'ubwo abantu bemerewe kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, ngo hari byinshi bagomba kwigomwa nk'ibitaramo biyibanziriza kugirango hirindwe ko imibare y'abandura Covid 19 yazamuka.
Ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2002 ryerekanye ko mu Rwanda habarurwa abakristu bangana na 93% by'abaturage bose aho 48% bari muri kiliziya gatorika, abaporotestanti bihariye 38% na ho abadiventisiti bari ku gipimo cya 12%. aba bose bakaba bahuriye ku kwemera urupfu n’izuka rya Yezu Kristu.
Amakuru arambuye
Jean Claude MUTUYEYEZU
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru