AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Imyiteguro irarimbanyije mu bamotari bagiye gusubira mu kazi

Yanditswe May, 26 2020 21:35 PM | 30,373 Views



Mu gihe habura iminsi itageze ku cyumweru ngo moto zongere kujya mu mihanda,abamotari bo mu Mujyi wa Kigali batangiye imyiteguro itandukanye mu kureba uko bazakora neza akazi kabo banirinda ikwirakwizwa rya Covid 19. Barahiye ko batazatwara umuntu utambaye agapfukamunwa. Bakaba banatangiye gupimwa iki cyorezo.

Iminsi barayibara bakuraho umwe uko bwije uko bukeye. Itariki ya mbere Kamena 2020, bahaye n’akabyiniriro barayifata nk’idasanzwe. 

Umumotari witwa Rugira Anastase ati "Tariki ya mbere twebwe abamotari turi kuyita 'save the date.' Tumaze igihe tururuka imigongo tumeze neza,mu mutwe turi fresh."

Turatsinze Edson we ati "Mvuye kwipimisha Covid 19 nkaba nari maze kubona mubazi nkaba mfite courage yo gutangira akazi ku wa mbere mbese ibintu ni uburyohe nta kibazo.

Moto zizasubira mu muhanda tariki ya mbere Kamena nk'uko byemerejwe mu nama y'abaminisitiri iheruka.

Amezi abiri yari ashize amapine ya moto zabo atikaraga. Ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri zabazindukanye bajya kunoza imyiteguro ya nyuma. 

Ahantu hatandukanye bahuriraga mu Mujyi wa Kigali, umumotari yabanzaga agafatwa ibipimo bya covid 19, nyuma yaho bagahabwa andi mabwiriza y'uko bazitwara nibagera mu muhanda. 

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel yabwiye RBA amwe muri ayo mabwiriza abamotari bazagenderaho nibaramuka basubiye mu kazi.

Yagize ati "Uburyo tuzahagarara neza kuri ya metero, gushyiraho uburyo bwo gukaraba ndetse no kugendana umuti wo gupuriza muri casque, tubigisha uburyo bagomba kuzaba bafite agapfukamunwa n'umugenzi utagafite ntibamutware. Hari uburyo buzakoreshwa bwa cashless hakoreshejwe mubazi, umuntu adafite amafaranga mu ntoki."

Iri koranabuhanga rya mubazi cyangwa compteur ni ryo rizajya rifasha umugenzi kwishyura akoresheje amafaranga ari kuri simcard y'ikigo cy'itumanaho bakorana. Ibi byose ni ukwirinda gukorakora amafaranga byatuma covid 19 ikwirakwira mu baturage. 

Abamotari kandi na bo ngo nta mugenzi utujuje ibisabwa bazareba n'irihumye ukurikije izi ngamba bafite.

Rugira Anastase ati "Njyewe uwo ntazatwara ni umuntu utambaye agapfukamunwa, atakarabye adafite n'agatambaro, uwo ntabwo nzamutwara."

Mugisha Ronald ati "Umukiriya azajya yicara kuri moto, atabanje kubaza ibiciro, umumotari atangize mubazi ye mwagera aho mugiye mubazi ikakwereka igiciro ugomba kwishyura ukishyura ukoresheje mobile money cyangwa airtel money."

Ba nyir'izi mubazi bavuga ko mu minsi izakurikiraho ibyo gukoresha telefoni bizasimburwa n'ikarita nka zimwe zikoreshwa mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Abatega moto na bo, icyashobokaga kwari ugutonda umwanya ku murongo bategereje imodoka  na zo ubu zitarimo gutwara abantu benshi nka mbere, byakwanga inzira bakayihata ibirenge batitaye ku bilometero ifite. 

Mu Rwanda hari abamotari basaga gato ibihumbi 45. Umujyi wa Kigali wonyine urimo ibihumbi 26 birengaho. Aba bose itariki ya mbere Kamena bayitegereje nk'abategereje ikindi cyiciro cy’imikorere mishya.

Theogene Twibanire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura