AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Imyanzuro irebana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu yagenze neza--MINIJUST

Yanditswe Feb, 06 2018 13:06 PM | 5,765 Views



Minisiteri y'Ubutabera iratangaza ko mu gihe cy'umwaka umwe imyanzuro 50 ijyanye n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwatoreye i Geneve mu Busuwisi izaba imaze kubahirizwa ku kigero cya 90%.

Iyi myanzuro 50 u Rwanda rwiyemeje kuyishyira mu bikorwa kuva mu 2015, kimwe n'ibindi bihugu bigize isi mu 2020 hagomba kugaragazwa raporo y'uburyo iyi myanzuro yubahirijwe. Ubwo hagaragazwaga aho u Rwanda rugeze ruyubahiriza, Andrew Kananga n’impuguke mu by’amategeko yemeza ko hagikenewe izindi mbaraga kugirango ibintu birusheho kugenda neza. Ati, ''Hari byinshi bimaze kugerwaho kandi byiza ariko hari na byinshi bisigaye twibaza yuko urugendo rukiri rurerure nk'urugero muri ariya mabwiriza mwabonye bavuze ikintu kijyanye no gushyiraho itegeko rigenga iby'ubufasha mu by'amategeko mu Rwanda iryo tegeko kugeza ubungubu ntago rirajyaho. Tuvuze ibijyanye no kuvugurura amategeko hari amategeko agenga ama ONG, itangazamakuru bemeye ko bazavugurura ibyo byose nukuri hari icyakozwe biri mu murongo nkuko twabibonye.''

Ashimangira kandi ko ibitangazwa na Minisiteri y'ubutabera byo kuba mu 2020 iyi myanzuro yose izaba yubahirijwe ku kigero cy'100 bishoboka ashingiye ku bushake abona buhari.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye avuga ko aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa iyi myanzuro hatanga icyizere ko igihe kihawe kizagera ibyemejwe bimaze kugerwaho. Yagize ati, ''Icyo ntekereza igihe tuzaba dufite raporo igaragaza aho tugeze ngirango ni nko mu gihe cy'umwaka umwe kuva ubungubu dushigaje igihe cy'umwaka. ndatekereza ko hafi ya 80%, urebye uko gahunda zimeze zo kugenda tuzishyira mu bikorwa ndatekereza ko tuzaba twabigezeho hafi ya byose kuko ubu dufite 8% twongeyeho hejuru ya 80% urumva ko mu gihe cy'umwaka umwe turabara ko twaba turi hafi 88% iyo myanzuro isigaye wenda nka 12% mu mwaka wundi nayo twayikora.''

Iyi myanzuro yafatiwe i Geneve mu Busuwisi mu 2015 ni ibitekerezo bituruka mu bihugu byose bigize isi, hagamijwe kurengera uburenganzira bwa muntu, igihugu kigahitamo imyanzuro kizubahiriza, muri 50 u Rwanda rwatoye 8% imaze kubahirizwa ku kigero cy' 100% mu gihe 42% imaze kubahirizwa ku kigero cya 80 % na 90%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura