AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Yanditswe Jun, 05 2023 21:15 PM | 34,864 Views



Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo icyo ryubakiwe, ubu ririmo abacuruzi bane gusa nabo bavuga ko batabona abaguzi kuko nta rujya n'uruza rw'abantu rukiba muri iri soko.

Muri iri soko mpuzamipaka rya Cyanika hakoreramo ishami rya banki, ububiko bw’ibicuruzwa, Alimantation n’ibiro by’umwe mu miryango wigenga ukorera mu Karere ka Burera.

Ahandi hose hasigaye nta gikorerwamo, abarikoreramo bagaragaza ko imikorere yabo ikomwa mu nkokora no kubura abaguzi kubera impamvu basobanura.

Munyembaraga Jean de Dieu ukuriye Urugaga rw'abikorera mu Karere ka Burera, avuga ko ibyo bibazo bihari koko ariko bikaba byaragejejwe ku nzego zitandukanye bakaba bategereje igisubizo.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yasobanuye impamvu hagifatwa igipimo cya Covid 19.

Iri soko mpuzamipaka rya Cyanika ryuzuye mu mpera z'umwaka wa 2018 rikaba rigizwe n'ibice 2 harimo iryubatswe ku mupaka ndetse n'isoko ry'amatungo ryubatswe mu Murenge wa Rugarama ryo rikaba rikora neza.

Aya masoko yose yuzuye atwaye agera hafi kuri Miliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.


Ally Muhirwa



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF