Yanditswe Jun, 05 2023 21:15 PM | 35,046 Views
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
icyo ryubakiwe, ubu ririmo abacuruzi bane gusa nabo bavuga ko batabona abaguzi
kuko nta rujya n'uruza rw'abantu rukiba muri iri soko.
Muri iri soko mpuzamipaka rya Cyanika hakoreramo ishami rya banki, ububiko bw’ibicuruzwa, Alimantation n’ibiro by’umwe mu miryango wigenga ukorera mu Karere ka Burera.
Ahandi hose
hasigaye nta gikorerwamo, abarikoreramo bagaragaza ko imikorere yabo ikomwa mu
nkokora no kubura abaguzi kubera impamvu basobanura.
Munyembaraga Jean de Dieu ukuriye Urugaga rw'abikorera mu Karere ka Burera, avuga ko ibyo bibazo bihari koko ariko bikaba byaragejejwe ku nzego zitandukanye bakaba bategereje igisubizo.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yasobanuye impamvu hagifatwa igipimo cya Covid 19.
Iri soko mpuzamipaka rya Cyanika ryuzuye mu mpera z'umwaka wa 2018 rikaba rigizwe n'ibice 2 harimo iryubatswe ku mupaka ndetse n'isoko ry'amatungo ryubatswe mu Murenge wa Rugarama ryo rikaba rikora neza.
Aya masoko yose yuzuye atwaye agera
hafi kuri Miliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.
Ally Muhirwa
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru