AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Imyaka 57 irashize u Rwanda rwinjiye muri Loni, rwungutse iki?

Yanditswe Sep, 18 2019 18:41 PM | 10,453 Views



Impuguke muri politiki mpuzamahanga ndetse n'ubukungu zemeza ko hari byinshi u Rwanda rwungukira mu Muryango w’Abibumbye kuri ubu rumazemo imyaka 57.

Ku itariki 18 Nzeri mu 1962 u Rwanda rwemerewe kandi rwakirwa ku mugaragaro mu Muryango w’Abibumbye. Ni nyuma gato y’uko rwari rumaze kubona ubwigenge, tariki ya 1 Nyakanga 1962.Imyaka ibaye 57 u Rwanda ruri muri uyu muryango.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe wigeze no kungiriza uhagarariye u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, avuga ko umubano w'u Rwanda na Loni wagiye urangwa n'ibihe bitandukanye.

Yagize ati ''Turakorana n'Umuryango w'Abibumbye n'inzego zitandukanye z'uwo muryango yaba izishinzwe impunzi n'ejobundi twasinyanye amasezerano hamwe n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku byerekeye izi mpunzi z'Abanyafurika ziri muri Libya. Bivuze ko twagiranye amateka maremare n'Umuryango w'Abibumbye ariko turizera ko ubu ngubu ibintu byifashe neza, tubana neza dukorana mu nzego zose.''

Birasa Nyamulinda ni Umushashatsi akaba n'umwarimu muri kaminuza zitandukanye za hano mu Rwanda, yize iby'ubukungu, we na Rukundo Johnson umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubukungu basanga u Rwanda rwungukira byinshi mu muryango w'abibumbye.

Nyamulinda yagize ati ''Burya mu bukungu udafite uwo mwumvikana, udafite uwo mushobora gukorana, nta bukungu bwabaho ; ni yo mpamvu tuvuga ikintu cya ‘globalisation’ rero UN ikintu ifasha cyane ni ukugira ngo ibihugu bigire imibanire myiza bigire imikoranire habemo no guhahirana aho niho iterambere rituruka cyane. Rero nk'u Rwanda twabigiriyemo inyungu nini cyane kuba twarabaye abanyamuryango ba UN mu myaka ingana gutyo kuko byadufashije gufungura imiryango no gukorana n'ibindi bihugu mu nyungu rusange.''

Na ho Rukundo yagize ati ''Iyo rero utari umunyamuryango uba wifungirany,e iyo wifungiranye rero ibyiza ntibikugeraho cyane cyane cyane ibijyanye n'ubukungu hari nk'amasezerano yatubangamira hari ay'ubucuruzi, amasezerano ubona nk'aya indege zacu zajya mu bihugu bitandukanye yose aba aturuka ku bufatanye dufite no kuba turi abanyamuryango muri UN.''

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) Stephen Rodrigues, avuga ko u Rwanda ari umunyamuryango w'imena muri uyu muryango ashingiye ku ntambwe rumaze gutera muri gahunda zitandukanye.

Yagize ati  ''U Rwanda ni kimwe mu bihugu bivuga rikumvikana muri UN ku rwego mpuzamahanga, twaba tuganira ku ngingo zirimo nk'ihindagurika ry'ikirere, izamuka ry'ubukungu, SDGs gahunda zose za UN, u Rwanda ni kimwe mu bihugu biri ku isonga mu guharanira ko ibi bigerwaho. Ikindi kandi u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri ku isi yose mu kugira ingabo n'abapolisi benshi mu butumwa bw'amahoro bwa UN. U Rwanda mu by’ukuri rugaragaza ubushake n'uruhare mu kuzamura imibereho y'abatuye Isi, rero kuri twe ni ishema kugira umufatanyabikorwa nk'u Rwanda.''

Umuryango w’Abibumbye ubu ugizwe n’ibihugu 193 intego yawo nyamukuru ni ukwita ku mahoro n’umutekano mpuzamahanga, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage ndetse no guharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Ku nshuro ya 74 i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hagiye kongera guteranira Inteko Rusange ya Loni, izanitabirwa n'u Rwanda nk’uko Amb. Olivier Nduhungirehe abigarukaho.

Ati ''U Rwanda rero ruzitabira iyo nama yaba ijyanye n'ibidukikije, yaba ijyanye n'ubwishingizi rusange bw'ubuvuzi tuzayitabira dutange umusanzu w'ibyo twagezeho n'ibyo twifuza hanyuma rero mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na we azavuga ku bufatanye mpuzamahanga no gukemura ibibazo bigihari muri iyi si.''

Itariki ya 24 Ukwakira 1945 ifatwa nk’itariki y’amavuko y’Umuryango w’Abibumbye, ni itariki yubahirizwa nk’umunsi mukuru wa Loni, (UN Day) kuva mu 1948.

Umuryango w'abibumbye waje usimbura undi muryango mpuzamahanga witwaga ‘League of Nations’ wagiyeho nyuma y’intambara ya mbere y’Isi. Ukaba wari ugamije gukumira amakimbirane yatuma habaho intambara y’Isi, ariko ntibyakunze kuko haje kuba intambara ya 2 y’isi yose.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira