Yanditswe Jul, 04 2021 11:52 AM | 20,999 Views
Perezida Paul Kagame yatangaje ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi atari igihugu
kiri ku ikarita gusa, ahubwo ari igihugu cy'ibikorwa by'amajyambere, bigamije
guha ubuzima bwiza abaturage bose, bityo imyaka 27 ikaba ishize abanyarwanda bishyize hamwe bakabohora igihugu cyabo.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru, mu ijambo yageneye uyu munsi u Rwanda rwizihizaho isabukuru y'imyaka 27 yo kwibohora, aho yanifurije umunsi mwiza wo Kwibohora Abanyarwanda bose.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati “Kuva icyo gihe twiyemeje gukorera hamwe buri munsi, kugira ngo twubake umuryango nyarwanda ndetse duhindure u Rwanda igihugu cyiza kuri buri wese.”
Yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukoma mu nkokora iterambere ry'igihugu, asaba buri wese kubigira ibye akurikiza ingamba zitangwa na Minisiteri y'Ubuzima.
Umukuru w'Igihugu yahishuye ko u Rwanda rwiteguye kwakira izindi nkingo za Covid-19, gusa yitsa cyane ku kuba igihugu cyiteguye kwikorera inkingo zacyo.
Kuri uyu munsi wo Kwizihiza umunsi wo Kwibohora, imiryango 144 yo mu karere ka Musanze yashyikirijwe inzu z'amagorofa yubakiwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi.
Ni umudugudu watangiye kubakwa mu mpera z'umwaka ushize wa 2020, ukaba wubatswe mu buryo bugezweho, aho unashamikiyeho ibindi bikorwaremezo binyuranye byose bigamije kuzamura imibereho y'aba baturage.
Uyu Mudugudu watashywe na Minisitiri w'Ingabo, Major General Albert Murasira ari kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vienney n'abandi bayobozi banyuranye, aho babanje gutambagizwa imiterere y'uyu mudugudu bahereye ku kigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe bundi bushya kijyanishwa n'igihe, Urwunge rw'Amashuri rwa Kampanga ya 2 rwashyizwemo ibyumba bibiri bizigishirizwamo amasomo y'ikoranabuhanga n'inzu y'isomero, Urugo Mbonezamikurire y'Abana bato ndetse n'inyubako bwite zatujwemo aba baturage.
Avuga kuri uyu Mudugudu, Perezida Kagame yagize ati “Umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi n'ibindi bikorwaremezo byubatswe n'ingabo z'igihuguy hirya no hino mu gihugu, ni ikimenyetso cyo gushyira hamwe.”
Abagenerwabikorwa nabo bashimangira ko bagiye kubyaza umusaruro ibi bikorwaremezo barushaho kwiteza imbere, by'umwihariko bagashimira imiyoborere myiza ishyira buri Munyarwanda wese imbere, u Rwanda rufite ari nacyo kimenyetso ndashyidikanwaho cyo Kwibohora nyako.
Uyu mudugudu wuzuye utwaye miliyari zisaga 20 z'amafaranga y'u Rwanda, usibye kuba abaturage batujwe neza, umudugudu nk'uyu uri no muri gahunda ya leta yo gukoresha neza ubutaka, aho abaturage bagomba gutuzwa ku buso buto, ubundi bugakorerwaho ubuhinzi.
Ibi AbanyaKinigi barabyumva neza cyane ko aka gace gakungahaye ku buhinzi bw'ibirayi, gusa imiturire mibi ikaba ikoma mu nkokora ubwiyongere bw'umusaruro.
Aka ni agace k'ubukerarugengo aho kuvugurura imiturire y'abaturage ikajyanishwa n'inyubako z'amahoteri yo ku rwego rwo hejuru yubatse muri aka gace, bigamije kurimbisha uyu mujyi w'ubukerarugendo kugira ngo urusheho kunogera ba mukerarugendo bahasura.
Muri uyu mwaka, ntabwo ibirori byo Kwizihiza umunsi wo Kwibohora byahurije hamwe abantu benshi nk'uko byari bisanzwe mu myaka yashize, byakozwe n'umubare muto hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru