Yanditswe Aug, 20 2022 20:55 PM | 136,416 Views
Abagize ihuriro ry'abanyarwanda bize muri kaminuza ya Makerere muri Uganda barishimira imyaka 100 ishize iyi Kaminuza ishinzwe, ubu kuba batanga umusanzu mu kubaka igihugu babikesha ubumenyi bakuye muri iyi kaminuza.
Ubuyobozi bwa kaminuza ya Makerere
bushima umuvuduko w'u Rwanda mu iterambere rigizwemo uruhare n'abanyarwanda
barimo n'abize muri iyi kaminuza.
Mbundu Faustin na Alice UMutesi Buhinja ni bamwe mu bari mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'iterambere ry'u Rwanda.
Aba kandi ni na bamwe mu banyarwanda basaga 1000 bize muri kaminuza ya Makerere muri Uganda, bishimira ubumenyi bakuye muri iyi kaminuza bwabahinduriye ubuzima.
Kaminiza ya Makerere yatangiye mu mwaka wa 1922 kuri ubu iri mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 100 imaze itanga ubumenyi.
Umuyobozi w'ihuriro ry'abize muri iyi kaminuza ishami ry'u Rwanda, Shukuru Bizimungu avuga ko umusanzu utangwa n'abanyarwanda bize muri Makerere ku iterambere ry'u Rwanda ari ntagereranywa.
Umuyobizi wungirije wa kaminuza ya Makerere, Professor Barnabas Nawangwe ashima umuvuduko u Rwanda mu iterambere rigizwemo uruhare n'abanyarwanda barimo n'abize muri Makerere.
Abize muri Kaminuza ya Makerere ishami ry'u Rwanda basaga 1000.
Abanyamuryango b'ihuriro bakaba basaga 500 aho bamaze gukora ibikorwa
bitandukanye birimo kubakira abatishoboye ndetse no kurihira bamwe mu bana bo
mu miryango itishoboye amafaranga y'ishuri n'ibindi.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru