Yanditswe Jan, 07 2022 18:18 PM | 8,765 Views
Bamwe mu banyamahoteri batandukanye, baravuga ko batunguwe no kubona amahoteli yabo ari ku rutonde rw'afunzwe rwaraye rusohowe na RDB, nyamara amakosa bahaniwe ari ayo mu mwaka ushize.
Bavuze ko ibi byatangiye kugira ingaruka kuri serivisi batanga kuko
abakiriya babo barimo kwishakira ahandi bajya kuba kandi aya mahoteli arimo
gukora.
Tariki ya 6 Mutarama 2022, nibwo RDB yashyize hanze urutonde rw'amahoteri na restaurant 18 zahawe ibihano binyuranye kubera kutubahiriza ku buryo bukwiye amabwiriza yo kwirinda Covid19.
Airport-Inn in hotel yashyizwe ku rutonde ko ifunzwe mu gihe cy'amezi 3, umuyobozi wayo, Kayisire Charles asobanura ko ibihano bikubiye muri iri tangazo ari iby'umwaka
ushize bikaba birimo gutuma abakiriya bagira amakuru atari yo.
Yagize ati "Hari abakiriya b'amahoteri atandukanye muri Kigali barimo guturuka hanze y'igihugu, bakabwirwa ko hari amwe afunze nyamara baramaze gusaba ibyumba bazabamo mbere ibizwi nka reservation, bakifuza ko hakwiye gutangwa amakuru yumvikana kugira ngo birinde ibihombo byo gushaka izindi hoteli."
Nanone ariko abanyamahoteri na za restaurant barimo n'abigeze gucibwa amande, basanga bikwiye ko abatanga bene izi serivisi bagomba kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 kubera ari serivisi zihuriramo abantu benshi.
Rudy Ghirini uyobora Pili Pili Invest LTD yagize ati "Umwanya usabwa hagati y'ameza urahagije, umwuka urahagije, abakiriya ntibarenga 75%, uwinjiye hano apimwa umuriro, tubaza abantu ko bipimishije, navuga ko kugeza ubu duhagaze neza, gusa birababaje kuko hagati y'ubunani na noheli baraduhannye kuko ni ibihe by'iminsi mikuru hari haje abantu benshi bituma batinda gutaha kandi urabizi ko gufunga ari sa tatu z'ijoro, abantu baratinze kugeza nka saa tatu na 20, bituma baduca amande y'ibihumbi 300."
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubugenzuzi bw'ibigo by'ubukerarugendo
n'amahoteri, Nsabimana Emmanuel avuga ko abantu bumvise nabi ibikubiye muri iri
tangazo kuko usibye amahoteri na restaurant 3 bikiri mu bihano, ngo ibindi
birakora.
Ku rundi ruhande abaturage basanga ari ngombwa ko abantu mu nzego zose bashyira mu bikorwa aya mabwiriza, kugira ngo imibare y'abandura Covid19 igabanuke.
Bimwe mu bikunze gutuma ibigo binyuranye bifungwa harimo gukoresha abakozi batipimishije covid 19, kurenza amasaha yo gutaha yagenwe, kudasiga intera hagati y'umuntu n'undi n'ibindi.
Jean Claude Mutuyeyezu
RRA yakusanyije imisoro ingana na miliyali 1907.1 Frw mu mwaka wa 2021-2022
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Abanyapolitiki barahamagarira Abanyarwanda gukomera ku bumwe bwabo
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu rubyiruko baragira inama bagenzi babo kudashishikarira kwirukira mu Burayi na Amerika
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Abikorera muri Musanze biyemeje gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Iburasirazuba: Abikorera boroje inka imiryango 109 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Jun 29, 2022
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali wasabwe gukemura ikibazo cy’abaturage basiragira ku byangombwa byo kubaka
Jun 29, 2022
Soma inkuru