AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko abafite amwe mu mahoteli yafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 babyakiriye

Yanditswe Jan, 07 2022 18:18 PM | 9,492 Views



Bamwe mu banyamahoteri batandukanye, baravuga ko batunguwe no kubona  amahoteli yabo ari ku rutonde rw'afunzwe rwaraye rusohowe na RDB, nyamara amakosa bahaniwe ari ayo mu mwaka ushize.

Bavuze ko ibi byatangiye kugira ingaruka kuri serivisi batanga kuko abakiriya babo barimo kwishakira ahandi bajya kuba kandi aya mahoteli arimo gukora.

Tariki ya 6 Mutarama 2022, nibwo RDB yashyize hanze urutonde rw'amahoteri na restaurant 18 zahawe ibihano binyuranye kubera kutubahiriza ku buryo bukwiye amabwiriza yo kwirinda Covid19.

Airport-Inn in hotel yashyizwe ku rutonde ko ifunzwe mu gihe cy'amezi 3, umuyobozi wayo, Kayisire Charles asobanura ko ibihano bikubiye muri iri tangazo ari iby'umwaka ushize bikaba birimo gutuma abakiriya bagira amakuru atari yo.

Yagize ati "Hari abakiriya b'amahoteri atandukanye muri Kigali barimo guturuka hanze y'igihugu, bakabwirwa ko hari amwe afunze nyamara baramaze gusaba ibyumba bazabamo mbere ibizwi nka reservation, bakifuza ko hakwiye gutangwa amakuru yumvikana kugira ngo birinde ibihombo byo gushaka izindi hoteli."

Nanone ariko abanyamahoteri na za restaurant barimo n'abigeze gucibwa amande, basanga bikwiye ko abatanga bene izi serivisi bagomba kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 kubera ari serivisi zihuriramo abantu benshi.

Rudy Ghirini uyobora Pili Pili Invest LTD yagize ati "Umwanya usabwa hagati y'ameza urahagije, umwuka urahagije, abakiriya ntibarenga 75%, uwinjiye hano apimwa umuriro, tubaza abantu ko bipimishije, navuga ko kugeza ubu duhagaze neza, gusa birababaje kuko hagati y'ubunani na noheli baraduhannye kuko ni ibihe by'iminsi mikuru hari haje abantu benshi bituma batinda gutaha kandi urabizi ko gufunga ari sa tatu z'ijoro, abantu baratinze kugeza nka saa tatu na 20, bituma baduca amande y'ibihumbi 300."

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubugenzuzi bw'ibigo by'ubukerarugendo n'amahoteri, Nsabimana Emmanuel avuga ko abantu bumvise nabi ibikubiye muri iri tangazo kuko usibye amahoteri na restaurant 3 bikiri mu bihano, ngo ibindi birakora.

Ku rundi ruhande abaturage basanga ari ngombwa ko abantu mu nzego zose bashyira mu bikorwa aya mabwiriza, kugira ngo imibare y'abandura Covid19 igabanuke.

Bimwe mu bikunze gutuma ibigo binyuranye bifungwa harimo gukoresha abakozi batipimishije covid 19, kurenza amasaha yo gutaha yagenwe, kudasiga intera hagati y'umuntu n'undi n'ibindi.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage