AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Impunzi zose ziri mu nkambi ya Gihembe zigiye kwimurirwa mu ya Mahama

Yanditswe Sep, 14 2021 14:50 PM | 62,770 Views



Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi itangaza ko bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka impunzi ziba mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi zizaba zamaze kwimurirwa mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Abaturiye iyi nkambi baribaza uko bizagenda ku bikorwa by'iterambere  bari bamaze kugeraho mu myaka isaga 20 bahamaze.

Ibikorwa by'ubucuruzi,serivise z'ubuzima, ibikorwa remezo by'amazi n'uburezi ni bimwe usanga mu Nkambi y'impunzi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi.

Impunzi ziri muri Iyi nkambi zishimira ibikorwa na serivise bagejejweho mu gihe cy'imyaka hafi 24 bamaze muri iyi nkambi dore ko bamwe bari bamaze kugera no ku rwego rwo kwigira.

Nyuma yo gutangarizwa ko bazimurirwa mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, baribaza  uko bizagenda ku bikorwa na serivisi bari bamaze kugeraho birimo n'abanyeshuri bigaga imyuga.

Muhawenimana Claudine ati "Dufite impungenge y'uko tugiye kuzajya i MahamatTuramutse tugiyeyo certificat  twendaga gukura hano ntazo twaba tukibonye, nibareke tubanze twige."

Na ho Nsenge Desiré ati "Ubuzima bwaho buragoye kubera ko ari ahantu tutamenyereye buragoye hari climat ishyuha cyane baratubwiye ngo n'ubushobozi bwaho buba bugoranye."

Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri kigisha imyuga itandakanye kikanahugura n'abana b'ababakobwa bo muri iyi nkambi batewe Inda, Soeur Odette Uwamariya avuga ko kuba bamwe mu bo bigisha bagiye kwimurwa bakajyanwa i Mahama bizabasigira icyuho kandi n'ubumenyi bari bamaze kuhakura busubire inyuma.

Yagize ati "Aba banyeshuri bari batangiye kugira icyo bamenya mu myuga barimo,batangiye no gukirigita agafaranga batagisabiriza ababyeyi ngo babahe bakabakubita ibipfunsi ngo ni mugende n'abo bana banyu mwabyaye si twe twabatumye. Ubu ndifuza ngo habe ubuvugizi ababanyeshuri bige barangize bagere no ku rwego rwa stage mu kwa 12 noneho RTB ibahe certificate."

Ibi babitangaje ubwo abahagarariye amashami ya Loni arimo iryita ku baturage (UNFPA) n’iryita ku mpunzi ndetse n'ikigo mpuzamahanga cy'abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) n'izindi nzego zitandukanye, basuraga imishinga y'iterambere bagizemo uruhare muri iyi nkambi ya Gihembe  ikaba yarahinduye ubuzima bw'izi mpunzi z'Abanyekongo.

Umuyobozi wa KOICA ishami ry'u Rwanda Chon Gyong Shik avuga ko inkunga batanze  muri iyi myaka 3 ishize igamije guteza imbere izi mpunzi.

Ati "Twatanze inkunga ya miliyoni zisanga 5 $  tuyaha UNFPA kuko ari yo imenyereye kwita ku mibereho y'abaturage,uyu munsi twabonye umusaruro wavuye mu bikorwa twateye inkunga kuko uyu mushinga uzarangira mu wa 2022 nkaba nagize amahirwe yo kubona umusaruro uri kuvamo."

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) mu Rwanda Mark Bryan Schreiner avuga ko n'ubwo izi mpunzi zigiye kwimurirwa i Mahama bazakomeza gufatanya na Leta y'u Rwana kuzitaho.

Ati "Icyo uyu mushinga umaze, watumye urubyiruko rugira amahirwe yo kumenya ubuzima bw'imyororokere,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babona na serivisi zitandukanye zo kurwanya iri hohoterwa  kandi uru rubyiruko rwagize amahirwe yo guhabwa ubumenyi bwo gutegura ejo hazaza,gufasha barumuna babo,imiryango bavukamo ndetse n'umuryango nyarwanda muri rusange. Ubu rero nk'uko MINEMA iri kubafasha kwimuka,uyu mushinga na wo uzakomeza kubakurikirana nk'abagenerwabikorwa kugira ngo dusuzume mu gihe urwo rubyiruko  mu gihe ruzaba rukiri mu Rwanda ruzaba rgifite ubumenyi ku ihohoterwa n'ubumenyi bwo kwiteza imbere."

Minisiteri y'Ibikorwa by'ubutabazi ivuga  ko biteganijwe ko bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2021 izi mpunzi za Gihembe zose zizaba zamaze kwimurirwa mu Nkambi ya Mahama ndetse ngo hari izamaze kugerayo.

Umuyobozi w'inkambi ya Gihembe,Murebwayire Goreth avuga ko kwimura izi mpunzi byatewe n'uko aho iherereye ari mu manegeka. Ahumuriza izi mpunzi kuko aho ziri kwimurirwa i Kirehe ngo zizasangayo iyi mishinga y'abaterankunga n'ibi bikorwaremezo.

Mu mpera z'umwaka 1997 ni bwo izi mpunzi z'Abanyekongo zageze mu Nkambi ya Gihembe.Kuri ubu 2392 muri bo bamaze kwimurirwa mu Nkambi ya Mahama, na ho 9922 ni bo basigaye mu Nkambi ya Gihembe.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira