Yanditswe Sep, 15 2021 18:36 PM | 71,578 Views
Bamwe mu mpunzi zisaga 2000 zavuye mu nkambi ya
Gihembe mu karere ka Gicumbi, zikimurirwa mu nkambi ya Mahama mu karere ka
Kirehe, zirishimira ko imibereho yabo
n'imiturire byahindutse ku buryo batagihangayika batinya ko imivu y'imvura yabatwara.
Ibi barabivuga mu gihe guhera tariki ya 20 Nzeli 2021, Minisiteri y'ibikorwa by'ubutabazi ikomeza igikorwa cyo kwimura Izi mpunzi izikura Gihembe zijya i Mahama.
Mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, imyiteguro yo kwakira impunzi zizava mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi irarimbanije.
Bagiye kuza basanga bagenzi babo basaga ibihumbi 2 bamaze kuhagera, bakaba bishimira ko bakuwe mu manegeka ndetse bakaba barahasanze ibikorwaremezo bitandukanye batabonaga mu nkambi ya Gihembe.
Itsinda ry'abayobozi bahagarariye amashami ya Loni akorera mu Rwanda, harimo iryita ku mpunzi, iryita ku mibereho, UNFPA, ikigo mpuzamahanga cy'Abanyakoreya cyita ku butwererane (KOICA) n'indi miryango nterankunga basuye inkambi ya Mahama bareba uko imyiteguro yo kwakira izindi mpunzi zizava mu karere ka Gicumbi ihagaze ndetse n'imishinga izafasha izi mpunzi.
Umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mibereho UNFPA ishami ry'u Rwanda, Mark Bryan Schreiner ashima uburyo impunzi mu Rwanda zitaweho.
Ashimangira ko izi mpunzi zo mu nkambi ya Gihembe zigiye kwimurirwa i Mahama mu karere ka Kirehe, imibereho yazo izahinduka Kuko bahafite imishinga myinshi.
Umuyobozi w'inkambi ya Mahama, Vuganeza Andre avuga ko iyi nkambi ifite ibikorwaremezo byose birimo amashuri kuva ku y'inshuke kugera mu yisumbuye, ibibuga by'imyidagaduro, amasoko y'ibicuruzwa bitandukanye, imihanda, uruganda rutunganya amazi ava mu mugezi w'Akagera ndetse n'ibigo nderabuzima bibiri.
Yemeza ko biteguye kwakira abazava mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi.
Inkambi ya Mahama iri ku buso bwa hegitari 160, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 61 822, kuri ubu harimo abantu ibihumbi 45.
Iyi nkambi ya Mahama isanzwe icumbikiye impunzi z'Abarundi, kuri ubu yamaze kugeramo abavuye mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, ndetse ikaba iri no kwakira abava mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi.
Jean Paul Turatsinze
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru