Yanditswe Aug, 22 2019 16:40 PM | 7,134 Views
Impunzi zitaba mu nkambi zigiye kujya zivuriza ku bwisungane mu kwivuza kuko buri wese azajya yishyurirwa na HCR ibihumbi 7 buri mwaka.
Impunzi zirebwa n'iyi gahunda zayishimiye kuko ngo kwivuza byajyaga bizigora.
Abagomba gutangirwa umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza ni impunzi zose zifite
sitati y'ubuhinzi kandi ziba mu mujyi uwo ari wo wose mu gihugu, ndetse
n'abanyeshuri b'impunzi biga badataha mu nkambi.
Ushinzwe iterambere ry'impunzi mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Safari Jean Paul, asobanura ko iyi gahunda igamije gutuma impunzi zibaho nk'abaturage basanzwe.
Yagize ati "Hari gahunda y'uko bakwiriye kugira uburenganzira bwo kwivuza bakoresheje mutuelle de santé nk'uko Abanyarwanda babikoresha, turi gufasha Leta kurangiza inshingano yiyemeje. Impunzi dufite nyinshi ni Abakongomani n'Abarundi, hari n'abandi ariko bake; gahunda zigeze kure dufite icyizere ko bitangirana n'ukwezi kwa cyenda kuko ni kimwe mu bintu bitarakorwa mu bindi bihugu aho impunzi yivuza nk'uko umuturage w'igihugu yivuza."
Iyi ni inkuru nziza ku mpunzi ziba mu Rwanda kuko usibye ababa mu nkambi, ubusanzwe byagoraga benshi kubona service z'ubuvuzi nk'uko bisobanurwa na Patrice Ntadohoka ukuriye ihuriro ry'impunzi ziba mu migi itandukanye yo mu Rwanda.
Yagize ati "Ni ukuri iki ni igikorwa cyiza twabonye akanya ko gushimira bivuye ku mutima Leta y'u Rwanda na HCR kuko ni akanyamuneza mu mpunzi kuko impunzi ku myaka yose kuva mu kwezi kwa 9 bazahabwa ikarita yo kwivurizaho bivuze nk'uko Abanyarwanda bivuza kandi twamaze kubimenyeshwa. Hari abantu benshi batagira ibyangombwa kandi kubona mutuweli bisaba ibyangombwa; twifuza ko bakwigora bagakora enregistrement kugira ngo impunzi zizabone ubwo bufasha."
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Kayumba Olivier avuga ko gufasha impunzi ziri mu Rwanda kubona serivisi z'ubuzima zifatiye kuri gahunda ziswanzweho mu gihugu, ari imwe mu ntego 4 u Rwanda rwemereye umuryango w'abibumbye mu mwaka wa 2016.
Yagize ati "N'ubwo hari gahunda nyinshi zita ku mpunzi n'abandi banyamahanga ariko mu by'ubudehe impunzi ntizirimo; kubera ko ari category yihariye tuzi uko bameze, umuryango w'abibumbye ubatangira ayo mafaranga. Uwiyandikishije, bakamwemerera ko uzajya wivuza, serivisi zirangana nta gutandukanya abantu upfa kuba wemejwe kuvuzwa n'ikigega cya Leta.
Miliyoni 96 ni zo zizishyurirwa impunzi ngo zibone ubwisungane mu kwivuza zirimo abanyeshuri hafi ibihumbi 2 n'izindi mpunzi ziba mu migi ibihumbi 12 aho buri muntu azajya yishyurirwa ibihumbi 7.000 by'amanyarwanda. Gusa ngo uyu mubare uzajya uhinduka bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo gusubira mu bihugu byazo, ababona ubundi bushobozi n'ibindi. Muri rusange mu Rwanda habarurwa impunzi zigera ku bihumbi 148.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru