Yanditswe Sep, 26 2019 16:02 PM | 11,854 Views
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko n'ubwo hataramenyekana neza isaha izo mpunzi zigerera i Kigali, ngo nizihagera zirahita zijyanwa i Gashora muri iyo nkambi kuko imyiteguro yose yarangiye.
Indege itwaye izo mpunzi yahagurutse mu masaha ya saa kumi n'imwe zishyira saa kumi n'ebyiri, aho biteganyijwe ko ishobora kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali mu masaha ya saa tatu n'igice z'ijoro.
Izi mpunzi ni
icyiciro cya mbere cy’impunzi 500 u Rwanda rwiyemeje kwakira ziva muri muri
Libya, aho zikomeje gukorerwa ibikorwa bya kinyamanswa.
Muri uku kwezi Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, agamije kwakira impunzi z’abanyafurika 500 zaheze muri Libya aho zibayeho nabi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye yavuze, ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira impunzi n'abimukira bo mu gihugu cya Libya ari ikimenyetso cyerekana ko Afurika yifitemo ibisubizo ku bibazo byayo ndetse ubufatanye n'Isi muri rusange bushobora gutanga ibisubizo ku bibazo by'ingutu byugarije Isi muri iki gihe.
Yagaragaje ko ubufatanye no kutikanyiza kwa bamwe, byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije Isi birimo n'icy'abimukira cyabaye agatereranzamba, aho bamwe muri bo bakomeje kurohama mu mazi magari abandi bagacuruzwa.
Izi mpunzi nizigera i Gashora ngo ibikorwa nyir'izina byo kubitaho nko kubagaburira,kubasuzuma,kubavura no kubaha aho barara birakomeza kugira ngo bashire impumu kuko ngo bari basanzwe mu buzima butari bwiza.
Ubuyobozi bwa MINEMA buvuga ko mu biganiro bwagiranye n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi,ngo icyiciro cya 2 cy'impunzi zizahagera mu ntangiriro z'ukwezi gutaha kwa 10.Imwe mu nzu zizakira impunzi mu Nkambi y'Agateganyo ya Gashora
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru