AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Impuguke zivuga ko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo intengo mu buhinzi igerwaho

Yanditswe Oct, 09 2020 20:44 PM | 56,997 Views



Impuguke mu buhinzi zemeza ko hakenewe kongerwa imbaraga mu gutunganya neza ibishanga byinshi, gahunda yo kuhira imusozi igashyirwamo imbaraga nyinshi ndetse no guteza imbere ubuhinzi bukorewe mu nzu buzwi nka 'GREEN HOUSE' kugira ngo intego yo gukuba 2 umusaruro w'imyaka kuri hegitari igerwaho bitarenze 2024.


Gahunda ya leta yímbaturabukungu ihera muri 2017 kugeza muri 2024 iteganya ko umusaruro wíbigori, ibirayi, ibishyimbo nímbuto uzikuba inshuro 2 naho umusaruro wúmuceri, ingano,imyumbati, ibijumba, soya nímboga wo ukiyongeraho 30% bitarenze 2024.

Muri iyi gahunda yímyaka 7, u Rwanda rufite intego yo kuzamura ikigero cyífumbire ikoreshwa kuri hegitari imwe kikava ku biro 32 abahinzi bashyiramo kikagera ku biro 75 kuri hegitari imwe muri 2024 ndetse nábahinzi bahuje ubutaka bakoresha imbuto yíndobanure bakava kuri 50% muri 2017 bakagera kuri 75% bitarenze 2024.

Iyi gahunda mbaturabukungu iteganya ko kuhira bizava ku buso bwa hegitari 48,508 muri 2017 bugere kuri hegitari 102,284 muri 2024.

Ubuhinzi bukoreshejwe imashini bwo buzava ku kigero cya 25% bugere kuri 50%

Gahunda yo guhuza ubutaka izava kuri hegitari 635,603 muri 2017 bugere kuri hegitari 980,000 muri 2024.  




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama