Yanditswe Nov, 08 2021 13:46 PM | 37,586 Views
Impuguke mu by'imitekerereze ya muntu zisanga abaturage bakeneye
kuganirizwa ku bijyanye no gushyingura hatwikwa imirambo,
kugira ngo babashe kubyitabira. Abaturage bo bemeza ko biramutse bikunze byaba
igisubizo ku buke bw’amarimbi aterwa n’ikibazo cy’ubutaka.
Ruterana Elsa ni umubyeyi uri mu kigero cy' imyaka 60, utuye mu karere ka Rwamagana uvuga ko yakurikiye cyane iby’amateka, aha aratuganiriza uko cyera bashinguraga.
Ati “Bazanaga umuntu mu kirago kenshi Impyisi zikaza zikabatwara.”
Avuga ko uko iterambere ryagiye riza uburyo bwo gushyingura bwagiye buhinduka ariko agashima uko bikorwa ubu.
Yunze ati « Ubu dutanga amafaranga tukagura aho tubashyingura ubu tumaze igihe kinini ari byo dukora ariko jyewe mbona aribyo byiza.”
Ku ngingo yo kuba hashyingurwa mu buryo bwo gutwika umurambo, uyu mubyeyi avuga ko atapfa kubyemera. Abihuriraho na bamwe mu baturage nubwo hari ababibona ukundi.
Butare Paul na we utuye mu Karere ka Rwamagana ati « Ahubwo wenda tujye dushyingura, umwaka washira uwo twashyinguye amaze kubora tukaba twahashyingura undi ariko ntibatwike. »
Dusabimana Beatrice we utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko uwagize ibyago ari we ubwe wafata icyemezo ko uwe ashyingurwa atwitswe.
Ati « Mbona bazajya bagisha inama uwagize ibyago niba byemewe nawe akaba yabyemeye njyewe ndumva byakorwa kuko ntacyo byaba bitwaye. »
Na ho Shema James ati « Ku ruhande rwajye mbona byaba byiza kuko dufite igihugu gitoya kandi natwe turiyongera, kuko hari n’ibihugu binini ku Rwanda bibikora. »
Mu mwaka wa 2015, ni bwo hasohotse iteka rya Minisitiri ufite mu nshingano umuco rigena uko ubu buryo bwo gushyingura budasanzwe mu Rwanda buzajya bukorwa, aho riteganya ko hazajya hakoreshwa Imashini yabigenewe ikoresha amashanyarazi.
Usibye kuba hari abatarabyumva bitewe n'umuco cyangwa amarangamutima, nta n’ibikorwaremezo byabugenewe birashyirwaho, nk’uko Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu JMV Gatabazi yabibwiye inteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo batinye ko bagiye muri ibi bikorwa bahomba bikaba bisaba ko ari Leta ibyubaka.
Impuguke mu by'imitekerereze ya muntu Prof. Rutembesa Eugene umwarimu mu ishami ry'ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, asanga hagikenewe ko abaturage baganirizwa kuri iyi ngingo yo gutwika imirambo.
Yagize ati “Hagomba gufatwa umwanya uhagije abantu bakabiganiraho bihagije, ubu jyewe nzi Abanyarwanda baba hanze batwitse ababo ariko twebwe ubu no kubibwirwa biratubabaza, iyo utungujwe ibyo bintu birakubabaza rero hakenewe ko iryo tegeko rijyana no gufungura ibiganiro n’abantu batandukanye rero njye nakwemeza ko icyo ari cyo gikuru kandi gikomeye. »
Kugeza ubu mu Rwanda uburyo bumenyerewe mu gushyingura ni ukwifashisha amasanduku bashyira mu mva ndetse hagakorwa imihango yo kumusezeraho ihuzwa cyane n'ukwemera.
Mu Rwanda kandi habarurwa amarimbi 1400 ari hirya no hino mu Gihugu.
Fiston Felix Habineza
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru