Yanditswe Apr, 16 2021 21:40 PM | 27,658 Views
Impuguke mu buhinzi n’ubworozi zirasaba ko politiki
z’ubuhinzi mu Rwanda zarushaho kunozwa, mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro
uboneka utabura Isoko, bityo bikagirira akamaro abahinzi kandi bakihaza mu
biribwa.
Hirya no hino mu gihugu abaturage ntibasiba kugaragaza ko bashishikarizwa guhinga ubwoko bw’ imbuto ndetse bakeza, ariko byagera igihe cyo gusarura bakabura isoko.
Banavuga ko hari ubwo inganda zanga uwo musaruro zigaragaza ko utujuje ubuziranenge.
Abahinzi n’aborozi bagaragaza ko bibagusha mu gihombo, bagacika intege zo gukora uyu mwuga.
Mu biganiro byahurije hamwe imiryango itari iya leta, inzego za Leta zirimo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko barebera hamwe uko ibiribwa biboneka muri Afurika, hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo bibangamiye iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, bagaragaje ko uru rwego rugifite ibibazo bitandukanye.
Ni ibiganiro byateguwe n’umuryango w’ubufatanye n’ubushakashatsi mu iterambere, ACORD ku bufatanye n’ihuriro Nyafurika riharanira ubwisanzure mu iboneka ry’ibiribwa.
Umuyobozi wa ACORD-Rwanda, MunyentwalI François avuga ko kuba nta politiki ihamye y’ubuhinzi ihuriza hamwe inzego zifite mu nshingano kubungabunga umusaruro w’ibikomoka kuri uru rwego, aribyo bituma abahinzi n’aborozi bagwa mu gihombo.
Yagize ati “Politiki zacu uburyo zikoze yaba iy'ubuhinzi, ubucuruzi, imirire n'izindi usanga iha icyuho abantu baza gucuruza bakunguka ibijyanye n'ibiribwa, ariko hakaba icyuho gikomeye mu bijyanye n'imbuto n'ibindi bikoresho bikoreshwa mu buhinzi.”
“Usanga dushaka gukoresha ibiva hanze kuko byongera umusaruro vuba aho kugira ngo turebe uko ibyacu byahabwa agaciro bikajya ku masoko"
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB kigaragaza ko politiki y’ubuhinzi n’ubworozi ihari, gusa ngo usanga buri minisiteri ifite aho ihuriye n’uru rwego ikora ukwayo bigatuma ingufu zitatana abahinzi, babonye umusaruro rimwe na rimwe ukabura isoko cyangwa ukaboneka utujuje ubuziranenge.
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bitabiriye ibi biganiro, bavuga ko barimo gukora ubuvugizi kugira ngo politiki y’ubuhinzi n’ubworozi ibashe guhuza, inzego zifite mu nshingano uru rwego n’abakora uyu mwuga urusheho kubateza imbere.
Depite Murebwayire Christine yagize ati "Ubushakashatsi ku mbuto za gakondo bugomba kujyamo imbaraga nyinshi kugira ngo abanyarwanda n'abatugenderera babone ibiryo byiza, aho kugira ngo tujye kubigura mu mahanga kandi natwe dufite abahinzi, dufite RAB, Minagri kandi bashoboye kubikora.”
Kugeza ubu minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko hejuru ya 80% by’abanyarwanda bihagije mu biribwa.
Ibitekerezo bigenda bitangwa muri izi nama, hazatoranywamo ibizoherezwa mu nama y’Umuryango w’Abibumbye izahuriza hamwe abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigira hamwe uburyo inzara yaranduka mu batuye isi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru