Yanditswe Oct, 17 2021 08:54 AM | 101,894 Views
Abakurikirira hafi imibanire y’ u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaje ko ingendo za RwandAir muri icyo gihugu zizazana inyungu nyinshi ku baturage b’impande zombi. Ni nyuma y’aho RwandAir itangije ingendo mu Mujyi wa Goma nyuma ya Lubumbashi na Kinshasa.
Sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere mu rugendo rwa mbere ruhuza Kigali na Goma, umujyi urangwa n’ubucuruzi bw’amoko yose, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bituma akenshi haba umubyigano w’abagenda n’imodoka, moto cyangwa se ubundi buryo.
I Goma ntuzatungurwe n’uko urugendo rukuvana mu gace kamwe rukujyana mu kandi rugutwara igihe kirenze icyo wateganyaga kubera ubwinshi bw'abakoresha umuhanda.
Abagenzi bakeneraga kuva mu mujyi wa Goma bajya i Kigali ku mpamvu zinyuranye, akenshi bifashishaga umuhanda ariko ubu habonetse ubundi buryo, inzira y’ikirere babifashijwemo na RwandAir, ikintu bishimira.
Uwitwa Patrick Nzoloka yagize ati “Ubundi twafata imodoka tugakoresha amasaha ane cyangwa atanu, ku bijyanye n’igihe harimo inyungu, ikaze kuri RwandAir i Goma, dukora ingendo nyinshi tuzayishyigikira tunashishikarize abandi kugenda na yo.”
RwandAir itangije ingendo i Goma nyuma ya Kinshasa na Lubumbashi imijyi ibiri ikomeye ya RDC.
Musoni Jimmy, umukozi muri RwandAir yagize ati “Byari mu ngamba zacu kugira ngo tube turi mu mijyi yose ikomeye ya Congo, Goma ikaba muri iyo mijyi kandi yose ni iy’abacuruzi kuko gahunda yacu ni ugukusanya abagenzi kuva mu mijyi itandukanye bakagera i Kigali bagafata izindi ngendo.”
Ku buyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Goma iherereyemo, buvuga ko kubona indege ya RwandAir i Goma birenze imigenderanire isanzwe.”
Lt Gen Ndima Kongba Constant, uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ati “Biradushimishije kimwe n’abaturage bacu bakora cyane, abakora ubucuruzi bazabona uburyo basohoka bakore gahunda zabo ibyo rero bikongera ubuvandimwe n’ubucuti buri hagati y’ u Rwanda na RDC.”
Ubwo bahuriraga mu mijyi ya Gisenyi na Goma mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu 2021, ba perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi bashimangiye icyerekezo gishya ku mibanire y’ibihugu byombi.
Ambasaderi w’ u Rwanda muri RDC ,Vincent Karega asanga ingendo za RwandAir muri icyo gihugu ari ikimenyetso gifatika cy’iyo mibanire mishya, zikanagaragaza ariko na none umuhate wabayobozi b’ibihugu byombi mu guharanira ko Afurika yarushaho kugira agaciro.
Mu ntangiriro indege za RwandAir zizajya zerekeza i Goma inshuro ebyiri mu cyumweru, kuwa mbere no kuwa gatatu ariko zishobora kuziyongera bibaye ngombwa.
Kuva ubu bigiye kujya bisaba iminota 25 gusa kugira ngo umugenzi wifashishije indege ya Rwandair abe avuye i Kigali ageze mu mujyi wa Goma, iyi ikaba indi ntambwe ikomeye mu koroshya ubutwererane n’ ubuhahirane hagati y’ u Rwanda na RDC.
Jean Damascène Manishimwe
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru