Impuguke mu bukungu zavuze ku cyakemura ikibazo cy'inyungu ku nguzanyo ikiri hejuru

AGEZWEHO

  • Abasirikare 150 b’Abaholandi bari mu mahugurwa mu Rwanda – Soma inkuru...
  • Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo kuhabungabunga – Soma inkuru...

Impuguke mu bukungu zavuze ku cyakemura ikibazo cy'inyungu ku nguzanyo ikiri hejuru

Yanditswe Oct, 20 2021 14:05 PM | 34,263 Views



Impuguke mu birebana n'ishoramari ziravuga ko ikibazo cy'inyungu ku nguzanyo ikiri hejuru, cyakemuka ari uko 86% by'abazigama bakwigomwa byibuze  30% y'ibyo binjiza, bityo urwego rw'imari mu gihugu rukaguriza ku nyungu yo hasi nk’uko byifuzwa na benshi mu bagana ibigo by'imari.

Hashize imyaka 4 Uwimana Claude atangiye kwikorera nyuma y'imyaka 5 akorera abandi.

Avuga ko yatangiranye igishoro gito cyane ariko ubu arishimira intambwe nziza agezeho yikorera mu bucuruzi, kuko byamusabye kwigomwa.

Ni ibyishimo asangiye n'abandi nabo bagiye bazigama make ku buryo bafite intambwe bateye.

Kuba inyungu yakwa ku nguzanyo ikiri hejuru, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe iterambere ry'urwego rw'imari, Eric Rwigamba avuga ko iki ari ikibazo giterwa n’uko ikigero cyo kuzigama mu Rwanda kikiri hasi.

Ubushakashatsi bwakozwe n'urwego rw'imari mu Rwanda Finscope bwashyizwe hanze umwaka ushize, bwagaragaje ko 86% by'abagejeje igihe cyo gukora bazigama.

Impuguke mu birebana n'imari zisanga umuntu agomba kuzigama 30% by'ibyo yinjiza.

Umuyobozi w'Ikigega RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathan avuga ko iki kigega kimaze imyaka 5 kimaze kwakira ubwizigame bugera kuri Miliyari 17, ku buryo hari  na Miliyari hafi 2 yagobotse banyirayo mu bihe by'icyorezo cya Covid19 umwaka ushize n'uyu mwaka.

Ku rw’unguko ruri hejuru ya 11%, amafaranga akabakaba Miliyari 40 niyo ikigega Ejo heza ndetse n'Iterambere Fund bimaze kwakira y'ubwizigame, mu gihe gito ibyo bigega byombi bimaze bitangijwe.

Ubushakashatsi bwa FINSCOPE bwo muri 2020, bwerekanye ko 86% by'abagejeje igihe cyo gukora barazigama ariko ikigero cyo kuzigama kigeze  kuri 13% by'umusaruro mbumbe w'igihugu.

Igihugu gifite intego yo kuzamura ikigero cyo kuzigama kikagera kuri 20% bitarenze 2024, ku buryo bizafasha igihugu gushora imari ku kigero cya  30%  by'umusaruro mbumbe w'igihugu.

Muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 ihera muri 2017-2024 Ishoramari rya leta rizaba rigeze kuri 20.4%, rivuye kuri 18.3% by'umusaruro mbumbe w'igihugu.

Naho ishoramari ry'abikorera rizaba rigeze kuri 21.2% rivuye kuri 14.4%, bagereranyije n'umusaruro mbumbe w'igihugu muri 2017 

Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko ruri muri FPR Inkotanyi rwasabwe kwiga umuco nyarwanda no kurangwa n&

Itsinda ry'Abayobozi bakuru 25 ryaturutse muri Sudani y'Epfo ryasuye i

Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo ku

Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation barashimira ibyo umaze kubagezaho mu myak

Humviswe Abofisiye bakuru ba Gendarmerie bakoze amaperereza kuri Muhayimana

Uganda yirukanye Abanyarwanda 30