AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Impuguke mu bukungu zashimye uburyo u Rwanda rukomeje kwihaza mu ngengo y’imari

Yanditswe Nov, 19 2021 09:58 AM | 100,966 Views



Mu gihe kuri uyu wa Gatanu ku rwego rw’igihugu hizihizwa umunsi wahariwe abasora, abasesengura ibirebana n’ubukungu basanga kuba igihugu kigeze kuri 67% cy’ihaza mu ngengo y’imari, ari intambwe ikomeye bitewe n'uko imisoro ariyo soko y’amafaranga igihugu kiba cyizeye gukoresha bityo kikagera ku ntego yo  kwigira.

Insanganyamatsiko irahamagarira buri wese gufatanya kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haragaragara ikorwa ry’imihanda mu bice binyuranye, ikwirakwiza ry’amashanyarazi, amazi, imiyoboro ya internet n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye bimaze kurangira kubakwa nk’ibitaro, amashuri n’ibindi.

Ikorwa ry’ibyo bikorwa remezo rinatanga akazi kuri benshi bishimira uburyo amafaranga bahembwa abunganira mu mibereho yabo ya buri munsi.

Hari abacuruzi bemeza ko batinubira gusora bitewe n’akamaro babibonamo, gusa ngo bafite ikibazo cya internet cyangwa murandasi igenda nabi ikabicira akazi bigatuma babihanirwa cyangwa bakabura abakiriya.

Mu ngengo y’imari ya 2021 / 2022 isaga  Miliyari ibihumbi 3,800, igice cyayo kingana na 67% kizava imbere mu gihugu.

Impuguke mu bukungu, Straton Habyalimana avuga ko kugira ngo igihugu kigere ku ntego yo kwigira, bigisaba kwihaza ku ngengo y’imari aho gutegereza inkunga n’imfashanyo z’amahanga.

Kwizera Bosco



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage