Yanditswe May, 21 2019 17:58 PM | 12,753 Views
Ubuyobozi bw'Umujyi wa
Kigali buravuga ko igishushanyo mbonera gishya cy'Umujyi wa Kigali kizagaragaramo
impinduka zisubiza bimwe mu bibazo n'ibyifuzo by'abaturage; bitandukanye n'uko
igishushanyo gihari kuri ubu giteye.
Muri izo mpinduka harimo kwemerera abaturage kubaka mu byiciro, gutura aho bakorera n'ahegereye ibindi bikorwa by'ibanze nk'ubucuruzi n'ibindi, ibintu igishushanyo mbonera gihari kuri ubu cyateganyaga mu buryo butandukanye n'ubwo.
Mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu, iki gishushanyo mbonera kivuguruye cyagabanyije parikingi z'imodoka z'abantu ku giti cyabo kuko biteganijwe ko byibura 70% by'abatuye Umujyi wa Kigali bazajya bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Ni igishushanyo ubuyobozi bw'uyu Mujyi bwemeza ko kizajya ahagaragara bitarenze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2019.
Ubuyobozi bw'umujyi wa
Kigali busobanura ko kuvugurura iki gishushanyo mbonera byatangiranye n'ukwezi
kwa 6 umwaka ushize wa 2018, mu rwego rwo kugirango gihuzwe n'icyerekezo
cy'igihugu cya 2050.
Sosiyete yo mu gihugu cya Singapore yitwa Surbana Jurong Group niyo yahawe inshingano zo gutegura iki gishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali kivuguruye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru