AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Impinduka zazanywe n’ibitaro bya Gatunda umukuru w’igihugu yahaye abatuye Nyagatare

Yanditswe Dec, 08 2021 17:19 PM | 39,770 Views



Abaturage bivuriza ku bitaro bya Gatunda mu karere ka Nyagatare, bavuga ko bishimira serivisi z’ubuvuzi bahabwa n'ibi bitaro aho kuri ubu bemeza ko byabaruhuye ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza, bagashimira umukuru w’igihugu wabibahaye.

Abatuye mu Mirenge ya Gatunda, Karama, Kiyombe, Rukomo, Mimuri ndetse na  Mukama nibo by'umwihariko bagenerwa serivisi z’ubuvuzi zitangirwa muri ibi bitaro bya Gatunda.

Ibi bitaro byuzuye muri Gicurasi 2020 bitahwa ku mugaragaro tariki 4 Nyakanga uwo mwaka.

Ubu hashize umwaka n’amezi atanu abaturage babyivurizaho, aho mu buhamya bwabo bumvikanisha imvune bahuraga nazo zo gushaka aho bivuriza handi kandi kure mbere y’uko ibi bitaro babyubakirwa. 

Kuri ubu bishimira ko baciye ukubiri nizo mvune z'urugendo, bakanashimira Perezida Paul Kagame wabahaye ibi bitaro.

Abivuriza kuri ibi bitaro biherereye mu kagari ka Nyamikamba mu Murenge wa Gatunda, bahabwa serivise z’ubuvuzi zirimo nko kuvura indwara z’abana, amaso, amenyo, ububyaza n'izindi zitandukanye.

Umuyobozi mukuru w'ibi bitaro, Dr.  Ngabonziza  Isaah avuga ko kugeza ubu umubare w’abarwayi bakira utararenga ubushobozi bw’ibitaro, ndetse ko hanatewe intambwe igaragara mu kongera umubare w'abaganga

Abagenerwa serivisi z’ubuvuzi, ni abaturage bagera ku bihumbi 200 baturuka mu bigo nderabuzima umunani. 

Kubera umubare w'aba bantu utari muke, hari n’abandi baturage bateye imboni amahirwe y’ubucuruzi aboneka muri aka gace bahashora imari yabo, bivuze ko isura y'aho ibi bitaro iri irimo kugenda ihinduka

Imirimo yo kubaka ibi bitaro bya Gatunda yatangiye tariki 23 Gicurasi 2017, bikaba byaruzuye  bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshanu.


Maurice Ndayambaje




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura