Yanditswe Nov, 02 2019 07:32 AM | 24,745 Views
Bamwe mu bafite aho bahuriye n'uburezi baravuga ko amavugururwa ya hato na hato akorwa mu rwego rw'uburezi ari kimwe mu bituma ireme ryabwo rigenda rigabanuka.
Abasesenguzi bo basanga hakwiye kubaho ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije gushakira umuti ibibazo biri mu burezi.
N'ubwo umubare w'ibyumba by'amashuri urushaho kugenda wiyongera buri mwaka kimwe n'abana bagana aya mashuri, abakora umurimo wo kwigisha bavuga ko hamwe na hamwe abanyeshuri baba ari benshi mu byumba bikagorana kubakurikirana mu myigire yabo.
Amwe mu mavugurura cg impinduka zikunze kubaho mu rwego rw'uburezi, abarimu bavuga ko na zo ziri mu bidindiza ireme ry'uburezi bityo ngo inzego zibishinzwe zikwiye kujya zireka gahunda yashyizweho ikamara igihe kugira ngo harebwe niba itanga umusaruro.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko ireme ry'uburezi rinabangamirwa n'ubushobozi buke bw'imiryango imwe n'imwe mu birebana no guha abana ibyo bakeneye, iri mu bituma biga nabi abandi bagata, amashuri ibintu binagira ingaruka ku mibereho yabo mu gihe kizaza.
Imibare y'ibipimo by'imiyoborere y'uyu mwaka igaragaza ko ireme ry'uburezi riri ku gipimo cya 53.6%. Umukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi ahamya ko hagomba kubaho ubufatanye bw'inzego zose bireba kugira ngo ireme ry'uburezi rizamuke.
Abasesengura iby'iterambere ry'igihugu rifatiye ku burezi basanga hakwiye kubaho ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bihuje inzego zinyuranye kugira ngo zigire hamwe uko ibibazo byo mu rwego rw'uburezi byakemuka.
Usibye ireme ry'uburezi riri ku gipimo cyo hasi, ibijyanye no kugaburira abana ku mashuri na byo biri kugipimo cya 44.3%, guta amashuri ku gipimo cya 33.5%; ibi byose bikaba bifite ingaruka zikomeye mu mikurire y'abana, ibintu bisaba inzego bireba gushyira imbaraga mu gutanga uburezi bufite ireme kuko ari wo musingi w'iterambere rusange ry'umuturage.
Jean Claude Mutuyeyezu
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
1 hour
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru