Yanditswe Aug, 28 2018 22:17 PM | 63,070 Views
Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi REB
buvuga ko nta kibazo kizongera kugaragara cy'abanyeshuli basoza amashuli
y'isumbuye bazongera gutinda guhabwa diplome zabo bitewe nuko ubu izi diplome
zisigaye zikorerwa mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi b'ibigo 763 bashyikirijwe diplome 44,516 z'abanyeshuli barangije umwaka
wa 6, abarangije mu mashuli yisumbuye nderabarezi ndetse niz'abanyeshuli 1172
bari barabuze guhera mu mwaka w'2008 kugeza mu mwaka wa 2015.
Ku banyeshuli bose barangije amashuli yisumbuye mu Rwanda, diplome zabo zose zakorerwaga mu mahanga cyane ku mugabane w'iburayi.
Zimwe mu mbogamizi zariho nuko igihe iyo diplome yazaga ifite amakosa ku myandikire y'amazina cyangwa ifoto, kubikosora byafataga igihe kinini cyane.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu giteza imbere uburezi REB Dr. Ndayambaje Irenee avuga ko nta kibazo kizongera kugaragara cy'abarangiza ntibahabwe diplome zabo. Yagize ati, "Twari dufite mu by'ukuri diplome zigera mu bihumbi 4 zari zaragiye zigira ibibazo ngirango ubushize dutanga za certificat mwarabyumvise ko izirenga ibihumbi 3 zashoboye kuboneka ariko hari izindi zakomeje kugenda zibura kuburyo byabaye ngombwa yuko na za certificat zitari zigeze zikosorwa cyangwa zaragize ibibazo zigera ku 1171 nazo tuzikorera hano mu Rwanda akaba ari za diplome ziri hagati y'umwaka wa 2008 kugeza muri za 2015 ahongaho zari zaragize ibibazo ubwo rero twafashe umwanzuro ko nazo tuzicapa kugirango nazo zisohokere rimwe. Muri macye twabonye ko aribwo buryo bwiza kugirango niba abanyeshuli bakoze muri 2017 diplome zabo bazibonye nta mpamvu yo kugirango abakoze mbere yabo nabo bakomeze kuba bafite diplome zifite ibibazo twaravuzengo nazo zivirireyo rimwe tuzikore benezo bazibone"
Mu rwego rw'ikiguzi, ubuyobozi bw'iki kigo bwemeza ko harimo inyungu ndetse no kuba ayo mafaranga adasohoka hanze y'igihugu ndetse abakozi n'ubumenyi bugahabwa abanyarwanda ngo ni intambwe ikomeye. Usibye kuba izi diplome zigiye gutangwa ari izakorewe mu Rwanda, ku nshuro ya mbere kandi abanyeshuli 237,181 barangije amashuli abanza nabo bakorewe icyemezo kigaragaza ko barangije umwaka wa 6 w'amashuli abanza umwaka ushize wa 2017.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru