Yanditswe May, 30 2022 20:39 PM | 97,301 Views
Abatuye Umujyi wa Gisenyi baravuga ko bababajwe no kuba ubukerarugendo bwari bwaratangiye gukorerwa ku musozi wa Rubavu bwarahagaze, ndetse n'ibikorwaremezo byahashyizwe mu rwego rwo kuruhuka no kwidagadura byarangiritse.
Umusozi wa Rubavu ufite igice cyahariwe ibikorwa by’ubukerarugendo, igitekerezo cyo kuhatunganya cyari kigamije gufasha abantu kuruhuka no kwidagadura, ariko ikigaragara ibikorwaremezo byahashyizwe birafunze, ibindi byarasenyutse, n'inzira izitarasenyutse zarasibye zirengerwa n'ibihuru.
Aho ku musozi wa Rubavu, witegeye neza ikiyaga cya Kivu, Umujyi wa Rubavu na Goma, bamwe mu bahatemberaga baje kwica isari n'inyota bavuga ko batanejejwe no kubona aho hantu hatagikora nyamara bari barishimiye uwo mushinga.
Mu mizo ya mbere ubwo umusozi wa Rubavu ubwo wamaraga gushyirwaho, bimwe mu bikorwaremezo byoroshya kuharuhukira n'ubukerarugengo, ngo ntihatembereraga gusa abatuye Rubavu kuko n'abandi bakerarugendo bavuye kure bari baratangiye kuhagenderera, ariko kuri ubu ntibakihagera.
Ibikorwa by’ubukerarugendo ku musozi wa Rubavu, Akarere kabyeguriye koperative Inshongore ariko ubwo twakoraga iyi nkuru ntiyashatse kugira icyo itangaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko koperative Inshongore yananiwe kubyaza umusaruro ibikorwa bayihaye, bityo bitarenze muri Nyakanga hagomba kuba habonetse undi mufatanyabikorwa mushya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko buteganya kandi gukomeza kubungabunga uyu musozi, cyane cyane ku gice cyahariwe ubuhinzi hakigaragara ibyuho.
Uyu munsi hari guterwamo ibiti bivangwa n’imyaka, hanacibwaho imiringoti mu rwego rwo gukumira isuri ikunze gusenyera abaturage batuye mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru