AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Impaka z'urudaca ku rukiko rugomba kuburanisha 25 bakekwaho gukorana na RNC

Yanditswe Oct, 15 2019 09:38 AM | 9,758 Views



Urukiko rwa gisirikare rwanzuye ko rufite ububasha rwo kuburanisha abantu 25 bakekwaho ibyaha binyuranye birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe n'ibindi bakoreye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokararasi ya Kongo ubwo bari mu mutwe w'iterabwoba wa RNC.

Abunganira abarebwa bari bagaragaje ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza kuko abaruregwamo atari abasirikare.

Mu rukiko hitabye abaregwa 24, umwe akaba yasibye kubera uburwayi bwo mu nda butunguranye bwamufashe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubu akaba arimo kwitabwaho n'abaganga.

Abitabye urukiko bari bambaye impuzankano y'infungwa za gisirikare, bitandukanye n'ubushize kuko bari bambaye imyenda isanzwe.

Uretse umwe mu baregwa utabonetse mu rukiko, izindi mbogamizi zagaragajwe ni izishingiye ku bubasha bw'urukiko rwa gisirikare mu kuburanisha uru rubanza.  Abunganira abaregwa bemeza ko bose ari abasivili.

Iyi ngingo y'ububasha bw'urukiko, yateje impaka ndende, aho ubushinjacyaha bwa gisirikare bwagaragarije urukiko ko urwo rubanza rukwiye kuburanishwa n'urukiko rwa gisirikare kuko ruzagira aho ruhurizwa n'urundi rubanza ruregwamo abasirikare nka private Muhire Dieudonné na bagenzi be bakekwaho ibyaha bisa kandi byakorewe abantu hamwe no mu bihe bimwe, kuri ubu urwo rubanza rukaba rugeze mu rukiko rukuru rwa gisirikare.

Abunganira mu mategeko abaregwa bo basabye urukiko gusuzumana ubushishozi urwo rubanza, ntihabeho urusobekerane n'izindi manza zitari ku rwego rumwe kandi zidahuje kamere.

Mu byifuzo by'abo bunganizi, bavuga ko uru rubanza rwaburanishirizwa mu nkiko zisanzwe kubera ko abo bunganira ari abasivili.

Na ho Rtd Maj. Habibu Mudathiru ahawe ijambo mu rukiko yagaragaje impungenge zo guhuza urubanza rwe na bagenzi be n'izindi, akifuza ko rwaburanishwa rwonyine, ngo hato rutazasobekeranya n'izindi manza z'abashinjwa kuba mu mitwe atigeze abamo.

Izi mpaka zatumye inteko iburanisha uru rubanza yiherera nyuma y'amasaha 4, itangaza ko urukiko rwa gisirikare rufite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, rushingiye kuri manza zindi zisobekeranye na rwo.

Abo bagabo uko ari 25 bari bagejejwe bwa mbere mu rukiko rwa gisirikare ku itariki 2 n'3 z'uku kwezi, ariko bakaba batarahise baburana ku ifunga n'ifungura ry'agateganyo kubera ko bagaragaje ko nta bunganizi mu mategeko bafite.

Uru rubanza rukiri ku rwego rw’ifunga n’ifungura ry’agateganyo ruzakomeza kuburanishwa ku itariki ya 18 z'uku kwezi.

Inkuru mu mashusho


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura