Yanditswe Jun, 13 2017 12:58 PM | 5,341 Views
Abakora ubucuruzi bw’imodoka nini zitwara abagenzi n’izitwara imizigo kimwe n’abashoramari mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange baravuga ko igabanyuka ry’imisoro n’ikurwaho rya burundu ry’imwe muri yo rizatuma ibiciro bya bene izi modoka bigabanyuka ndetse n’abantu bagahitamo kugendera mu modoka za rusange bityo umubyigano wazo ukagabanyuka I Kigali.
Ubwo Minisitiri w’imari n’igenamigambi amb. Claver Gatete yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi umushinga w’Ingengo y’Imari ya 2017/18 ingana na miliyari Ibihumbi bibiri na na mirongo ikenda n’enye n’ibice ikenda, yasobanuye ko imashini zikora imihanda zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% aho kuba 10%.
Imodoka z’ubwikorezi zitwara hagati ya toni eshanu na toni 20, zigasoreshwa ku 10% aho kuba 20%. Naho imodoka z’ubwikorezi zikorera hejuru toni 20, zisoreshwe ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.
Bisi zitwara abantu bari hagati ya 25 na 50 zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 10% aho kuba 25%; izitwara abantu barenze 50 zisore 0% aho kuba 25%. Abasanzwe batumiza imodoka z’ubwikorezi bwaba ubw’abantu n’imizigo basanga gukurwaho kw’imisoro no kugabanyuka kw’imwe muri yo bizatuma ibiciro ku bifuza kugura bene izi modoka.
Ibindi bicuruzwa bikenerwa kenshi birimo ingano, isukari kimwe n’umuceri bituruka hanze y’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba nabyo byagabanyirijwe imisoro naho ibindi birayisonerwa; igabanyuka ry’iyo misoro Ministeri y’imari n’igenamigambi isanga bir muri gahunda zo kunganira inganda ziri imbere mu gihugu
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru