AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imodoka zitwara abagenzi zahawe mazutu kugira ngo zitware abagenzi

Yanditswe Dec, 18 2020 09:15 AM | 132,659 Views



Byabaye ngombwa ko ibigo bitwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange bibanza guhabwa mazutu ku bwunganizi leta yabageneye, kugira ngo bemere gutwara abagenzi nk'uko byari bisanzwe.

Guhera ku wa gatatu hari abari bahisemo guparika imodoka zabo kubera ko ibiciro bitazamuwe nyuma yo gusabwa gutwara 50% y'abo bemerewe.

Muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo ni urujya n'uruza rw'abagenzi baje gutega berekeza mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse n'abaza mu Mujyi wa Kigali baturutse muri ibyo bice.

Kubera ubwinshi bwabo biragoranye gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 nko guhana intera hagati y'umuntu n'undi. Bamwe mu bafite imodoka zitwara abagenzi bari baziparitse, abakata amatike bababwira abagenzi ko zashize. Abagenzi ntibabyishimiye.

Ibrahim Ndagijimana ukora ingendo zerekeza mu Karere ka Muhanga aravuga ko bimugora cyane kubona imodoka muri iyo minsi.

Ati « Ikibazo gihari nta maticket ahari imodoka ni nke ziri muri gare, nka nimugoroba twagiye gutaha biranga kubera imodoka zari zashize itike ya Aller- Retour urayigura mu gitondo wajya gutaha bikanga, ingendo zirimo ziratugora, icyo bakora nibashyireho igiciro kiratuma abashoramari bazana imodoka zabo dukomeze ingendo bisanzwe."

Kanamugire Innocent we yerekeje i Nyanza, arahageze, abakata amatike bamubwira ko kubona imodoka bidashoboka.

Ati «Naje nkatisha tike y'i Nyanza bambwira ko ntayo iboneka nkurikije ibyo bambwiye bansohora mu modoka bambwiye ko barigukorera mu gihombo."

Ibi bibaye nyuma y'aho inama y'abaminisitiri yemeje ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50% by'abo zemerewe gutwara. Urwego ngenzura mikorere RURA rwatangaje ko ibiciro bitagomba kwiyongera.

Ba nyir'izi ibigo bitwara abgenzi bavuga ko bari kugwa mu gihombo. Hari nk'ikigo kimwe cyatubwiye gifite imodoka 96, imodoka imwe yari isanzwe itwara abagenzi 29 bakishyura 74240 inshuro imwe.

Gusa kuri ubu ngo iri gutwara abagenzi mu kigereranyo cy'abari hagati 10 na 15 ikinjiza amafaranga asagaho gato 25000. Iyo bakuyemo amavuta zinywa, ibihembo by'umushoferi ndetse n'ubugenzuzi buyikorerwa basanga kuri buri modoka bari guhomba amafaranga 11,500.

Muri rusange ku munsi ngo bari guhomba amafaranga miliyoni zisaga 3,3 kuko buri modoka itawara abagenzi bava cyangwa bajya mu ntara inshuro 3.

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri izi modoka za Agence, mu Mujyi wa Kigali n'Intara, Mwunguzi Theoneste yemeza ko kugabanuka kw'imodoka byatewe no kubura amavuta zinywa ndetse n'ubwinshi bw'abagenzi kubera imyiteguro y'iminsi mikuru. Cyakora ngo hari ubwunganizi bemerewe na Leta burimo guhabwa amavuta y'ibikomoka kuri peteroli.

Ati "Muri iyi minsi hari ikibazo cya carburant twari dufute kubera  ibiciro byamanutse bavuze ko dutwara abagenzi 15 kandi twari gutwara 100%, igiciro nticyahindutse ariko ubu tuvugana leta yemeye gutanga inyunganizi ikadushyiriramo mazutu abantu bakongera bakagenda mu buryo busanzwe."

Mu masaha ya nyuma ya saa cyenda urwego ngenzuramikorere RURA rwagiranye ibiganiro n'abahagarariye abatwara bagenzi muri izi modoka ndetse n'ihuriro ry'abinjiza mu gihugu ibikomoka kuri peterori bemeranya ko ku bwunganizi leta yageneye abatawara abagenzi, bahabwa kuri ayo mavuta.

Umuyobozi w'ihuriro ry'abatumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli ERIC Mutaganda avuga ko bemeranije kubaha aya mavuta kugeza igihe bazabonera ubwunganizi buzatangwa na leta bakabona kwishyura.

Ati « Dufitanye amasezerano na buri kigo ku buryo baza tukabaha amavuta inama twakoze ni ukugira ngo tubahumurize ko ntakibazo gihari,amavuta arahari,muri ibi bihe bikomeye tuzakomeza kubafasha kugeza igihe impano leta yabemereye izayibaha bigakemuka."

Abafite ibigo bitwara abagenzi bakimara kuyabona, imodoka zahise zitangira gutwara abagenzi nk'uko bisanzwe

Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi muri RURA Anthony Kulamba avuga ko nyuma y'uko iki kibazo gikemutse ntawe ukwiriye kuzamura ibiciro. Yemeza ko inyuganizi yindi leta yageneye sosiyete zitwara abagenzi izatangira gutangwa  mu gihe cya vuba n'ubwo hatagaragazwa umubare w'amafaranga y'inyunganizi azatangwa.

Ati « Nta modoka nimwe ikwiye guhaaaaagarika akazi, ivuga ko yabuze mazutu, irahari n'abayitanga babyemeye,ubuzima burakomeza n'inyunganizi yindi izatangwa kuburyo twamara impungenge abagenzi nta kibazo cyo kubura imodoka bari bwongere kugira. iyo nyunganizi twayishyikiriye izatangira gutangwa bishobotse ejo cg ejo bundi  ikihutirwaga cyane ni mazutu yo kugira ngo imodoka zitangire gukora. »

Ishyirahamwe ry'abatwara abagenzi mu modoka za agence rigaragaza ko bafite imodoka 900 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hirya no hino mu gihugu no mu Mujyi wa Kigali.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage