AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kurindwa umubyigano

Yanditswe Oct, 18 2019 08:50 AM | 31,463 Views



Ubushakashatsi bw’ Urwego Ngenzuramikorere y'imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu (RURA) bwerekana ko imihanda yo mu Mujyi wa Kigali ikoreshwa cyane na moto n’imodoka z’abantu ku giti cyabo kurusha izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Ibi bikaba bituma abagenzi batinda ku byapa bategereje imodoka. 

Mu kiganiro RURA yagiranye n'abanyamakuru, yagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka bwagaragaje ko moto zikoresha umuhanda ku kigero cya 60%, abatwara imodoka ku giti cyabo bakoresha umuhanda ku kigero cya 34%, amakamyo n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikawukoresha ku kigero cya 3%. 

Kuba moto zikoresha imihanda ya Kigali mu buryo bunyarutse na ho imodoka zigatinda ku byapa ni kimwe mu bituma abantu bakunda gukoresha moto mu ngendo zabo.

Nshimiyimana Eric utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko imodoka zitwara abagenzi zitinda cyane bigatuma yifatira moto.

Yagize ati ‘‘Ziratinda cyane hari igihe ushobora kumara iminota nka 20 cyangwa nka 30 ubwo rero kumara iyo minota kandi ugiye ku kazi kihutirwa n’indi minota umara mu nzira ni yo mpamvu umuntu yifashisha akamoto.’’ 

Kabanda Eric we yagize ati ‘‘Igera ahantu ishyiramo abantu igahagarara igatinda cyangwa ikava muri gare yuzuye no hejuru kandi imbere mu byapa abantu baba bahagaze aho kugira ngo ihagurukire ku gihe umuntu agere aho aho agiye ku gihe.’’ 

Abashoferi bo basanga imikorere yabo itanoze ituruka ku modoka nyinshi ziba ziri mu muhanda cyane mu masaha abantu baba bajya ku kazi cyangwa bataha.

Habinshuti Etienne utwara imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali yagize ati ‘‘Twebwe tuva muri gare dufite abagenzi noneho tugasigamo imyanya kugira ngo tuze gufata abandi mu nzira ni ukuvuga ngo twebwe turagerageza tugashyiramo abahari tukagenda ahubwo ikibazo ni ‘embouteillage’ (umubyigano w’imodoka) umuntu ahura na yo mu gitondo cyangwa nimugoroba mu gihe abakozi baba bajya ku kazi.’’

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Patrick Nyirishema avuga ko gutwara abagenzi muri Kigali bigeze ku rwego rwo kubahiriza ingengabihe, kurengera ibidukikije aho imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ziba ari imodoka nini kandi zigahabwa umwanya wihariye mu muhanda. 

Yagize ati ‘‘Icyo duteganya muri iki cyiciro tugiye kwinjiramo mu mwaka utaha ni uko mu masaha ya nimugoroba imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihabwa ‘priority’ muri ayo masaha uruhande rumwe rw'umuhanda ruzagenerwa imodoka za rusange andi masaha aho imodoka zitari nyinshi umuntu yakoresha umuhanda uko ashaka kugira ngo ya modoka ifite abantu 70 ye kugendera ku muvuduko umwe n'umuntu ufite umuntu 1 cyangwa 3 kubera ko ya modoka ijyanye abantu 70 nigerayo irahindukira ifate abandi 70 nk'abo. Kugira ngo abantu bagende neza muri uyu mujyi ni ngombwa guha ‘priority’ imodoka za rusange, usibye kwihuta na serivisi ikaba nziza ikagendera ku isaha tukaba dufite noneho n'amasaha zihagurukira kandi akaba azwi.’’

Gahunda nshya mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali izatangirana n'itariki ya mbere y'ukwezi kwa 5 umwaka utaha. 

Kuri uyu wa 4 kandi RURA yafunguye ipiganwa ku bashoramari bifuza isoko ryo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, ipigana rizarangirana n'ukwezi kwa mbere umwaka utaha. 

Ni urwego rurimo amahirwe y'ishoramari kuko ubushakashatsi bwa RURA bugaragaza ko imodoka imwe nini ishobora gukorera miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda ku kwezi.

Inkuru mu mashusho


KWIZERA John Patrick 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu