Yanditswe Mar, 30 2021 18:30 PM | 49,392 Views
Mu Rwanda hamaze kubakwa ahantu imodoka zikoresha amashanyarazi zizajya
ziyafatira, aha hakazagurwa bitewe n’uko izi modoka zizajya ziyongera ndetse
hamaze no guhugura abazajya bazikora mugihe zagize ikibazo.
Kuva mu 2019 imodoka zikoresha amashanyarazi zigeze mu Rwanda, kuri ubu hamaze kubakwa aho zizajya ziyafatira mu Mujyi wa Kigali hagera kuri hatatu. Umuyobozi wa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, Serge Kamuhinda, asobanura ko kuzana izi modoka mu Rwanda, bijyana no gufata iyambere mu kugendana n’igihe.
Igihe izi modoka zizaba zatangiye gukwirakwira hirya no hino mu gihugu, ngo zizafasha kubungabunga ibidukikije kuko zo zidasohora imyuka ihumanya ikirere. Ibi bikaba biri mu ntego u Rwanda rwifuza kugeraho.
Ku ikubitiro haratangizwa imodoka 20 zizajya zitwara abantu. Mu kumurika aha imodoka zizajya zifatira amashanyarazi, Ministiri w’Ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yagarutse kuri iyi ngingo yo kubungabunga ibidukikije, ndetse yongeraho ko gushora imari muri ibi bikorwa.
Yagize ati "U Rwanda rwashyize imbere iterambere rishingiye ku bukungu, gushora imari muri iri koranabuhanga ry’izi modoka, ni ugukomereza umujyo muri iyi politiki. U Rwanda nanone rwashyize imbere ubu bwikorezi hagamijwe kugera ku nyungu zirimo, kubungabunga ibidukikije, guhanga imirimo, guhanga udushya n’ibindi."
Ibi birakorwa mu gihe ku isi abagera kuri 90% bahumeka umwuka uhumanye ndetse n’abagera kuri miliyoni 7 bapfa ari wo bazize.
Muri aha hazajya hatangirwa amashanyarazi, hari aho imodoka izajya imara iminota 45 ihabwe ayayigenza ibilometero 200. Hari n’aho izajya imara igihe kingana n’amasaha abiri igafata ingufu zose imodoka keneye zishobora no kuyigenza ibirometero 300.
Uretse aha, imodoka ishobora no gukoresha amashanyarazi yo mu rugo aho imodoka ishobora kumara amasaha agera ku icumi. Kwagura izi charging stations bikazajyana no guhugura abazajya bazikora n’ibindi bijyana na zo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru