Yanditswe Oct, 05 2021 19:01 PM | 89,717 Views
Imitwe
ya politiki 4 gusa kuri 11 yemewe mu Rwanda, niyo imaze gushyiraho urwego
rugenzura imikoreshereze y’umutungo ibintu biteye impungenge Sena y’u Rwanda,
ndetse bikaba byanakuruye impaka hagati y’Abasenateri.
Igenzura ku mikorere y’inzego z’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ryagaragaje ko mu mitwe ya politiki 11 igera kuri irindwi itarashyiraho urwego rugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo kuko ine gusa ari yo yamaze gushyiraho urwo rwego mu mategeko shingiro yayo.
Perezida wa komisiyo ya politiki n’imiyoborere muri Sena ari nayo yakoze iryo genzura, Dushimimana Lambert avuga ko komisiyo yasanze uburyo imitwe ya politiki ikoresha mu kugenzura umutungo bunyuranyije n’itegeko ngenga riyigenga, kuko ritegeka imitwe ya politiki gushyiraho urwego ruhoraho kandi rwigenga rubishinzwe.
Ubuyobozi bw’imitwe ya politiki ngo bwagaragaje icyorezo cya COVID19 nk’intandaro yo kudashyiraho urwo rwego gusa komisiyo yo ibitera utwatsi ngo kuko isanga ari urwitwazo rudafite ishingiro.
Kuri iyi ngingo hahise havuka impaka ku gikwiye gukorwa kuko kugeza ubu urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ndetse n’urw’Umuvunyi, zivuga ko nta kibazo cy’imikoreshereze mibi y’imari n’umutungo cyari cyagaragara mu mitwe ya politiki.
Ku rundi ruhande ariko Sena yishimiye ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa uko bikwiye mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, kuko muri komite nyobozi yayo uko ari 11 abagore basaga 46.6% mu gihe abagabo ari 53.4%.
Kuri uyu wa kabiri kandi inteko ishinga amategeko imitwe yombi, yatangiye igihembwe cya mbere gisanzwe cya 2021/2022 inemeza gahunda yacyo.
Muri iki gihembwe intumwa za rubanda zizagezwaho ibikorwa bya guverinoma na minisitiri w’intebe, naho minisitiri w’imari n’igenamigambi we abagezeho ingengo y’imari ndetse n’uko ubukungu buhagaze muri rusange.
Divin Uwayo
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
2 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru