Yanditswe Aug, 28 2017 19:52 PM | 4,941 Views
Inkunga igenerwa ibikorwa by'imitwe ya politiki iri mu ihuriro nyunguranabitekerezo, yarazamutse guhera umwaka ushize, kuko yavuye kuri miliyoni zibarirwa hagati y'10 na 15 ikagera kuri miliyoni ziri hagati ya 20 na 22 z'amafaranga y'u Rwanda kuri buri mutwe wa politiki mu gihe cy'umwaka 1.
Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ubusanzwe inyuzwa mu ihuriro nyunguranabitekerezo. Iyo nkunga igizwe na miliyoni 400 z'amafaranga y'u Rwanda ava mu ngengo y'imari ya leta akanyuzwa muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, ndetse n'andi atangwa n'abafatanyabikorwa b'ihuriro barimo ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe iterambere UNDP.
Mu mwaka w'ingengo y'imari
wa 2016-2017, ndetse n'uyu wa 2017-2018, inkunga igenerwa buri mutwe wa
politiki yageze kuri miliyoni ziri hagati ya 20 na 22 z'amafaranga y'u Rwanda,
ivuye hagati ya miliyoni 10 na 15 yo mu myaka yabanje. Abayobozi b'imwe mu
mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bemeza ko iyi nkunga ibafasha mu ishyirwa mu
bikorwa rya gahunda imitwe ya politike iba yarihaye.
Uretse
inkunga inyuzwa mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki yemewe mu
Rwanda, imitwe ya politiki ikura umutungo mu bayoboke bayo ndetse no mu bindi
bikorwa birimo iby'ubucuruzi ishobora kwikorera, gusa ntiyemerewe guhabwa
inkunga cyangwa impano zivuye hanze y'igihugu nk'uko amategeko abiteganya.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
33 minutes
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru