AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Imitwe ya politike mu Rwanda yongerewe amafaranga yo gukora ibikorwa byayo

Yanditswe Aug, 28 2017 19:52 PM | 4,941 Views



Inkunga igenerwa ibikorwa by'imitwe ya politiki iri mu ihuriro nyunguranabitekerezo, yarazamutse guhera umwaka ushize, kuko yavuye kuri miliyoni zibarirwa hagati y'10 na 15 ikagera kuri miliyoni ziri hagati ya 20 na 22 z'amafaranga y'u Rwanda kuri buri mutwe wa politiki mu gihe cy'umwaka 1.

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ubusanzwe inyuzwa mu ihuriro nyunguranabitekerezo. Iyo nkunga igizwe na miliyoni 400 z'amafaranga y'u Rwanda ava mu ngengo y'imari ya leta akanyuzwa muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, ndetse n'andi atangwa n'abafatanyabikorwa b'ihuriro barimo ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe iterambere UNDP.

Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2016-2017, ndetse n'uyu wa 2017-2018, inkunga igenerwa buri mutwe wa politiki yageze kuri miliyoni ziri hagati ya 20 na 22 z'amafaranga y'u Rwanda, ivuye hagati ya miliyoni 10 na 15 yo mu myaka yabanje. Abayobozi b'imwe mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bemeza ko iyi nkunga ibafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda imitwe ya politike iba yarihaye.

Uretse inkunga inyuzwa mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, imitwe ya politiki ikura umutungo mu bayoboke bayo ndetse no mu bindi bikorwa birimo iby'ubucuruzi ishobora kwikorera, gusa ntiyemerewe guhabwa inkunga cyangwa impano zivuye hanze y'igihugu nk'uko amategeko abiteganya.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira