AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Imitungo itezwa cyamunara igurishwa 38% gusa by'agaciro ikwiye - Transparency

Yanditswe Nov, 17 2023 09:45 AM | 94,822 Views




Ibibazo bigaragara mu kugurisha imitungo mu cyamunara ni ingingo ihangayikishije abaturage nk’uko bisobanurwa n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda.

Uyu muryango ugaragaza ko muri uyu mwaka wa 2023 wakiriye ibibazo 3,770 bishingiye kuri cyamunara byaturutse mu baturage 3,740. Muri aba bagaragaje ibibazo byakarengane 49% ni abagore naho 51% ni abagabo.

Mu bibazo byakiriwe na Transparency International Rwanda bishingiye ku kuba abaturage batishimiye agaciro nyako gahabwa imitungo yabo mu gihe cya cyamunara.

Mu isesengura ryakozwe n’uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda byagaragaye ko imitungo myinshi ihabwa nibura agaciro kangana na 38% by'ako ifite muri rusange. Bivuze ko iba yateshejwe agaciro iba ikwiye.

Ibibazo abaturage bagaragarijeuyu muryango byarasesenguwe hatangwa ubujyanama mu buryo bukwiye bituma umubare w’ibibazo 3,632 bingana na 96% by’ibibazo bakiriye bikemuka mu gihe ibibazo 138 bingana na 4% aribyo bikirimo gukurikiranwa kuko byoherejwe mu nzego zibishinzwe kugirango hazabeho cyamunara iciye mu mucyo.

Ibi bibazo bigaragara mu kugurisha mu cyamunara birimo kuganirwaho n’inzego zitandukanye zirimo abaturutse muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubutabera, ihuriro rikora ubuvugizi mu by’amategeko (Legal aid Form), Polisi n’abandi.


Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF