Yanditswe Nov, 10 2020 20:04 PM | 69,693 Views
Abasora bo mu ntara y'Iburengerazuba barashimirwa uruhare bagize mu kwinjiza imisoro y'umwaka wa 2019-2020,aho imisoro muri iyi ntara yiyongereyeho 3.7% ugereranyije n'imisoro yakusanyijwe mu mwaka wa 2018-2019.
Hamadi Habibu ni umuyobozi wa Boulangerie ya Gisenyi, wegukanye igihembo cy'usora witwaye neza ku rwego rw'Akarere ka Rubavu.
Aragaragaza ko bamaze gusobanukirwa n'akamaro k'imisoro mu gukora ibikorwa by'iterambere rusange,akaba ariyo mpamvu baharanira gusora neza,bamenyekanisha umusoro ku gihe ndetse banitabira gutanga inyemezabwishyu hifashishijwe ikoranabuhanga rya EBM.
Ni imyumvire ahuje na bagenzi be bo mu ntara y'Iburengerazuba bari muri barindwi babaye indashyikirwa mu gusora neza mu turere bakoreramo,bavuga ko batazigera batezuka ku kugira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.
Nubwo abasora bo mu ntara y'Iburengerazuba bashimirwa imyumvire bamaze kugira mu gutanga umusoro ndetse no gusora neza,Komiseri General w'Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'Amahoro Ruganintwari Bizimana Pascal yagaye abagifite ingeso mbi yo gucuruza mu buryo bwa magendu.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwari Alphonse,yavuze ko batazahwema gufata abacuruza magendu ,banigisha kugirango abantu basobanukirwe n'inzira iboneye go gutera imbere.
Ku rwego rw'intara y'Iburengerazuba ,Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro mu mwaka w'isoresha wa 2019-2020 cyakusanyije amafaranga aturuka mu misoro y'imbere mu gihugu angana na miriyari 27.9 z'amafaranga y'u Rwanda ku ntego cyari cyahawe ingana na miriyari 30.2 bihwanye na 92.6%.
Naho imisoro n'amahoro byeguriwe inzego z'ibanze byakusanyijwe mu mwaka wa 2019-2020 bingana na miriyari 9.2 by'amafaranga y'u Rwanda, ku ntego Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro cyari cyahawe ingana na miriyoni 10.6 z'amafaranga y'u Rwanda.
Kutagera ku ntego, nk’uko cyari cyabyiyemeje ngo byatewe na Covid 19 yagiye ikoma mu nkokora zimwe mu ngamba bari biyemeje.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru