Yanditswe Sep, 11 2016 00:47 AM | 2,013 Views
Bamwe mu
bafite inganda z'imyenda ndetse n'abadozi barishimira ko bagiye gukurirwaho
imisoro y'ibikoresho batumiza hanze bityo ngo bizatuma igiciro cy'imyenda
kigabanuka. Ministeri y'ubucuruzi n'inganda ivuga ko iki cyemezo kizatangira
kubahirizwa mu kwezi kwa cumi uyu mwaka hagamijwe gushyigikira no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Buri mwaka
mu Rwanda hatangwaga agera kuri Miliyoni 160 z'amadolari kugirango hatumizwe
caguwa ziba zarakoreshejwe n'abandi. Leta y'u rwanda yifuza ko hatezwa imbere
inganda z'imyenda ziri imbere mu gihugu ari nayo mpamvu Ministeri y'ubucuruzi
n'inganda yagiranye ibiganiro n'abafite inganda z'imyenda n'inkweto, abatumiza
impu, abadozi n'abandi.
Ministri w'ubucuruzi n'inganda Francois KANIMBA avuga ko abatumiza ibikoresho hanze bagiye koroherezwa kugirango bongere ubwinshi n'ubwiza bw'ibikorerwa imbere mu gihugu.
Inganda
z'imyenda zahawe hegitari 5 mu gace kahariwe inganda KSEZ aho kuri ubu kimwe cya
kabiri cyamaze gufatwa. Mu Bugesera naho hari hegitari 15 zahariwe inganda
z'inkweto.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru