Yanditswe Jul, 15 2021 20:22 PM | 65,325 Views
Imiryango ibihumbi 211 niyo imaze kubarurwa kugira ngo
izahabwe ubufasha by'ibyo kurya muri ibi bihe abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu
tundi uturere 8 bagiye gutangira ghahunda ya Guma mu rugo.
Gahunda ya guma mu rugo nicyo cyemezo cya nyuma gifatwa mu gihe biba bikomeje kugaragara ko ubwandu bwa Covid19 bukomeje kwiyongera mu buryo budasanzwe, gusa ariko ni gahunda ikomerera by'umwihariko abaturage b'amikoro make.
Iyi niyo mpamvu Leta y'u Rwanda ivuga ko imaze kubarura imiryango igera ku bihumbi 211 hirya no hino mu gihugu, kugira ngo izagobokwe muri ibi bihe kandi bikajyana no kwita ku barwaye Covid19 bari gukurikiranirwa mu rugo.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagize ati ‘‘Muri iyo miryango tuzatanga dukurikije abantu umuntu afite ufite umwe babiri batanu cyangwa barenga, rero tuzanita ku kureba intungamubiri ibyo biryo bifite bifasha umuntu buri munsi bikazakorwa n'abayobozi bo mu nzego zibanze ndetse no mu turere tutari muri guma mu rugo, abaturage bari kuvurirwa mu ngo inzego zibanze ndetse n'umuryango nyarwanda muri rusange dufite inshingano zo kwita kuri abo baturage.”
N'ubwo ibikorwa byo kwita ku baturage muri ibi bihe ari ishingano za Leta, inzego zitandukanye zirimo imiryango itari iya Leta n'ishingiye ku myemerere nazo zishishikarizwa kugira uruhare muri ibi bikorwa.
Ati “Leta yemera ko mu guha abaturage ibyo kurya mu bihe bya Guma mu rugo mu minsi ishize habayemo amakosa cyane cyane ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi mu nzego zibanze.”
Minisitiri Gatabazi avuga ko Leta itazigera yihanganira na rimwe imyitwarire nk'iyi ko yongera kubaho.
“Turasaba abayobozi kwirinda guhutaza abaturage, muri ibi ni ugusobanurira abaturage ukabigisha bakumva ariko kubahutaza no kubahohotera ntibyemewe kuko abaturage bacu bagomba kubahwa, nta na rimwe tuzihanganira umuyobozi ukubita umuturage umuhohotera ibyo ntibyemewe nabagiye babigiramo uruhare bazajya bahanwa by'intangarugero.”
Mu gihe cya Guma mu rugo, ibikorwa by'ubucuruzi byinshi biba bifunze usibye abacuruza ibiribwa n'ibindi bya ngombwa.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Habyarimana Beata asobanura ko n'abakora ubu bucuruzi bwemewe hari ibyo basabwa kubahiriza.
Ati “Amasoko y'ibiribwa, Inyama, amata ndetse n'ubucuruzi bwo kugemura ibyo kurya amabanki, mobile money gutwara ibishingwe isuku n’ibindi birimo ubucuruzi bwa Peteroli n’ibindi bizakomeza ariko twabasabye gukora ari 30% kandi bagataha sa kumi n’imwe, naho ku byerekeye inganda, mu gihe ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza ariko inganda zibitunganya bagomba kubisaba twarabiteganyije uko bikorwa hanyuma izemerewe akaba arizo zikomeza gukora.”
Bimwe mu byo kurya biteganyijwe ko bizahabwa abaturage badafite ubushobozi harimo ibishyimbo, Kawunga, umuceri n’ibindi ndetse imiryango ifite abana ikazahabwa n'amata.
Felix Habineza
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru