Yanditswe Sep, 28 2022 11:30 AM | 71,600 Views
Imiryango 144 igizwe n’abaturage 707 baturiye kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA ndetse n’imiryango 507 igizwe n’abaturage 2212 ituriye uru ruganda, ni yo imaze kubarurwa ngo izimurwe bitewe n’uko yari ibangamiwe na rwo.
Hashize igihe abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu mirenge ya Muganza na Nyakabuye baturiye uruganda rukora sima (CIMERWA) bagaragaza ko babangamirwa n'uru ruganda mu buryo bunyuranye, burimo urusaku rutuma badasinzira ndetse n'izindi ngaruka zirukomokaho, zirimo imitingito isenya inzu batuyemo ndetse n'ivumbi rya sima usanga mu ngo zabo.
Icyo gihe hahise hashyirwaho itsinda rihuriweho n’inzego zinyuranye rigamije gusesengura iki kibazo.
Iri tsinda riri muri aka gace kuva mu cyumweru gishize, aho riri kubarura imitungo y’abaturage bazimurwa.
Imiryango yimurwa ni iri muri metero 300 uvuye ahacukurwa kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA, ndetse n’ituye muri metero 500 uvuye aho uru ruganda rwubatse.
Kugeza ubu imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 ni yo imaze kubarurwa.
Iri tsinda kandi rinamaze kubarura ibikorwa by’ubucuruzi ni 137.
Ibi bikorwa byose bikaba bifite agaciro ka miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu guhe igikorwa cyo kwimura aba baturage bagatuzwa ahantu heza Leta yakigeneye miliyari 20.
Kuri uyu wa Gatatu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, yasuye iri tsinda ngo arebe aho imirimo yaryo igeze.
GATETE Eric Rafiki
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru