AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Imiryango hafi 700 ituriye CIMERWA imaze kubaruwa ngo yimurwe

Yanditswe Sep, 28 2022 11:30 AM | 71,600 Views



Imiryango 144 igizwe n’abaturage 707 baturiye kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA ndetse n’imiryango 507 igizwe n’abaturage 2212 ituriye uru ruganda, ni yo imaze kubarurwa ngo izimurwe bitewe n’uko yari ibangamiwe na rwo.

Hashize igihe abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu mirenge ya Muganza na Nyakabuye baturiye uruganda rukora sima (CIMERWA) bagaragaza ko babangamirwa n'uru ruganda mu buryo bunyuranye, burimo urusaku rutuma badasinzira ndetse n'izindi ngaruka zirukomokaho, zirimo imitingito isenya inzu batuyemo ndetse n'ivumbi rya sima usanga mu ngo zabo.

Iki kibazo giherutse kugezwa no kuri Perezida Kagame ubwo mu kwezi gushize yahuraga n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuba, asaba ko cyavuvugutirwa umuti mu maguru mashya.

Icyo gihe hahise hashyirwaho itsinda rihuriweho n’inzego zinyuranye rigamije gusesengura iki kibazo.

Iri tsinda riri muri aka gace kuva mu cyumweru gishize, aho riri kubarura imitungo y’abaturage bazimurwa.

Imiryango yimurwa ni iri muri metero 300 uvuye ahacukurwa kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA, ndetse n’ituye muri metero 500 uvuye aho uru ruganda rwubatse.

Kugeza ubu imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 ni yo imaze kubarurwa.

Iri tsinda kandi rinamaze kubarura ibikorwa by’ubucuruzi ni 137.

Ibi bikorwa byose bikaba bifite agaciro ka miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu guhe igikorwa cyo kwimura aba baturage bagatuzwa ahantu heza Leta yakigeneye miliyari 20.

Kuri uyu wa Gatatu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, yasuye iri tsinda ngo arebe aho imirimo yaryo igeze.

GATETE Eric Rafiki



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF