Imiryango 900 yahinduriwe ibyiciro muri Gisagara

AGEZWEHO

  • Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite ishingiro – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahamije icyaha abanyereje umutungo wayo – Soma inkuru...

Imiryango 900 yahinduriwe ibyiciro muri Gisagara

Yanditswe Dec, 14 2021 20:08 PM | 53,927 Views



Abagize imiryanyo 900 yo mu mirenge ya Mugombwa na Gishubi yo mu karere ka Gisagara, nyuma yo gufashwa na leta binyuze mu byiciro bya VUP bitandukanye, ubu bahinduriwe ibyiciro kubera iterambere bamaze kugeraho mu ngo zabo.

Aba baturage bavuga ko bari batewe ipfunwe no kuba mu cyiciro cya mbere.

RBA yageze mu rugo rwa Kangondo Pelagiya utuye mu Kagali ka Mugombwa mu Murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara, kuri ubu atunze inka yahawe muri gahunda ya Girinka. 

Uyu mubyeyi kandi amaze igihe akora muri VUP nyuma y'uko byemejwe n'inteko z'abaturage agashyirwa mu cyiciro cya mbere cy'Ubudehe.

Iyi nka kimwe n'amafaranga akorera muri VUP, ngo byamugejeje ku iterambere ku buryo atakibarizwa mu cyiciro cya mbere.

Aba baturage baravuga ko bari batewe ipfunwe no kuba mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe, ku buryo biyemeje ko nta gusubira inyuma mu iterambere bamaze kugeraho.

Umuyobozi w'akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome asobanura ko kuva mu cyiciro ujya mu kindi ku baturage bishingiye ku nkunga za leta, bigaragaza ko izi gahunda zaje zikenewe mu guhindura ubuzima bw'abaturage.

Iyi miryango 900 yahinduriwe ibyiciro, igera kuri 450 ni iyo mu Murenge wa Mugombwa, indi 450 ikaba iyo mu Murenge wa Gishubi. 

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/FP73ITVmv8s" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Callixte Kaberuka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite

Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahami

Kuri uyu wa Mbere haratangira mu bujurire urubanza rwa FLN

Amakoperative y'abamotari mu Burasirazuba agiye gusinya imihigo yo kurwanya

Ibrahim Boubacar Keïta wayoboye Mali yitabye Imana kuri iki Cyumweru

Novak Djokovic yirukanwe muri Australia