Yanditswe Jun, 04 2021 11:58 AM | 63,019 Views
Kuri uyu wa Gatanu, imiryango
90 igizwe n'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rusizi ariko itari
ifite amacumbi meza, yashyikirijwe inzu zigezweho yubakiwe n'akarere ku
bufatanye n'ikigega gitera inkunga Abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.
Ni inzu zubatswe mu buryo bwa two in one (Ebyiri muri imwe), zubatswe mu bice bitandukanye by'akarere ka Rusizi.
Buri muryango wahawe inzu na bimwe mu bikoresho by'ibanze byo mu nzu harimo intebe n’ibindi.
Abazihawe barashima ko ubu noneho ubuzima bwo guhangayikira aho kurambika umusaya bugiyeho iherezo.
Uwitwa Mukandutiye uri mu bahawe izi nzu, uvuga ko yabaga mu nzu nto y'umwana we, ariko ikaba yari imaze gusaza kandi ageze mu zabukuru ku buryo atabasha kwiyubakira.
N'ubwo aba bazibonye ariko muri aka karere haracyari abandi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi basaga 1400, bagifite amacumbi atameze neza ndetse abandi bakaba nta yo bafite.
Aba bavuga ko bategereje igisubizo ku itanura ry'amatafari ryubatse mu Murenge wa Gitambi, nyamara bakaba bababazwa n'uko rimaze imyaka isaga 7 FARG iryubatse ariko ritaragira ikintu ribamarira.
Umuyobozi mukuru wa FARG, Uwacu Julienne yavuze ko hagitunganywa uko ryakora ngo rifashe mu kubakira abatarabona amacumbi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru