Yanditswe Sep, 27 2021 19:12 PM | 49,468 Views
Hari
imiryango 17 y'abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri mu Murenge
wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, bavuga ko mu kuhimurirwa bagombaga guhabwa aho guhinga kuko hari abimuwe
ahashyizwe ibikorwa bya leta kandi bahafite amasambu, ariko ngo kuva batura
muri uwo Mudugudu ntibarabona aho guhinga .
Mu 2018 nibwo imiryango 44 yatujwe muri uyu Mudugudu ahasigaye hazwi ku izina rya Yeruzalemu mu murenge wa Kabarore, ndetse 29 muri iyo ihabwa aho guhinga.
Abatujwe aha barimo Abanyarwanda baje baturutse mu gihugu cya Tanzania, abandi bakaba batari bishoboye hakiyongeraho n’abimuwe ahashyizwe ibikorwa by’inyungu rusange
Imiryango 17 itarabonye aho guhinga na n’ubu ngo iri mu gihirahiro.
Abahawe aho guhinga nabo bavuga ko badafite ibyangombwa ngo bikaba bigoye gutandukanya, niba ubu butaka barabweguriwe burundu cyangwa barabutijwe.
Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko mu kwezi kumwe ikibazo cy’abadafite aho guhinga gishobora kuba cyakemutse.
Naho ku kibazo cy’abadafite ibyangombwa by’ubutaka, Gasana yemeza ko nacyo cyahawe umurongo.
Abatujwe muri uyu Mudugudu bubakiwe amashuri, bahabwa amazi, umuriro w’amashanyarazi n’ivuriro ry’ibanze gusa isoko bubakiwe na n’ubu ntirirakorerwamo.
Buri muryango watujwe aha kandi wanorojwe Inka, gusa izigera ku 9 ziherutse gupfa ariko bamaze guhabwa Inka z’inshumbushanyo .
Maurice Ndayambaje
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
4 minutes
Soma inkuru
FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho
1 hour
Soma inkuru
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
3 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru