Yanditswe May, 12 2021 16:35 PM | 33,900 Views
Abatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kazuba uherereye mu Murenge wa
Muhanda mu karere ka Ngororero, barahiga gushikama bakiteza imbere, ubuyobozi bwo bukaba bubasaba gufata neza inzu bahawe bazitaho bakarushaho kwiteza imbere.
Aba baturage bavuga ko bakize ibibazo baterwaga no kutagira aho kuba, kuko bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Uyu Mudugudu wa Kazuba watujwemo imiryango 12, ikaba irimo abatashye bavuye mu mashyamba ya Repuburika Iharanira Demokarisi ya Kongo, abo mu cyiciro cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma n’abandi.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, asaba aba baturage gufata neza ibikorwaremezo bahawe, bagafatiraho biteza imbere mu bizima bwabo bwa buri munsi.
Akarere ka Ngororero kamaze kubakwamo Imidugudu itanu y’icyitegererezo, intego ari ugufasha abadafite aho kuba n’abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kubona amacumbi ajyanye n’igihe.
Ikindi ngo ni ukwereka abaturage uburyo bw’imyubakire igezweho, cyane nk’akarere k’imisozi miremire gakunze kwibasirwa n’ibiza.
Aka karere kavuga ko kugeza ubu kamaze gutera ahantu 100 ho gutura, hadashyira abaturage mu kaga.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru