Yanditswe May, 09 2021 16:57 PM | 46,773 Views
Ubuyobozi bw’ikigo
gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA buvuga ko kugeza ubu Imirenge Sacco icyenda kuri 416, ariyo imaze kugerwamo n’uburyo bw’ikoranabuhanga, gahunda
ikaba ikomeje ngo n’isigaye rigeremo.
Abanyamuryango b’izi koperative bavuga ko byoroheje serivise, bagasaba ko ryakwihutishwa no mu yindi Mirenge Sacco kugira ngo bajye babikuza cyangwa babitse aho bageze hose.
Kuri iyi Mirenge Sacco iri gukoresha ikoranabuhanga, abayigana ntibibasaba gutonda imirongo, kuko hadakoreshwa amafishi.
Bavuga ko iri koranabuhanga ryanogeje serivise, ndetse ribaha n’icyizere ku mutekano w’amafaranga yabo.
Bamwe mu bayobozi b’iyi mirenge Sacco yatangiye gukoresha ikoranabuhanga, nabo bavuga ko byabagabanyirije akazi.
Ku rundi ruhande imirenge Sacco 407 ntirageramo irikoranabuhanga, abayiyobora n’abanyamuryango bayo nabo bavuga ko banyotewe n’iri koranabuhanga.
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Prof Harelimana Jean Bosco avuga ko mu rwego rwo kunoza serivise, igikorwa cyo gukoresha ikoranabuhanga mu Mirenge Sacco kimaze kugera kuri imwe muri Sacco z’Umujyi wa Kigali, bukemeza ko bakomeje kongera umubare.
Hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara bamwe mu bayobozi b’iyi Mirenge Sacco ndetse n’abakozi bayo bagiye banyereza amafaranga, ku buryo hanyerejwe agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki kigo kivuga ko hari bamwe mu bakurikiranwe mu nkiko ku buryo hari amafaranga yagarujwe.
Prof Harelimana avuga ko leta y’u Rwanda yatanze amafaranga miliyari eshanu yo gushyigikira Imirenge Sacco, no kuyifasha kwihutisha iri koranabuhanga.
Kugeza ubu Imirenge Sacco ifite abanyamuryango miliyoni eshatu n’ibihumbi 100.
RCA ivuga ko bafite ubwizigame bw’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 81, n’imari shingiro y’amafaranga asaga miliyari 21.
Jean Paul Turatsinze
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru