Yanditswe Nov, 18 2020 22:03 PM | 39,681 Views
Mu Rwanda kwihaza mu miti bigenda bizamuka bitewe n’ingamba igihugu cyafashe harimo no gushyiraho Ikigo kigura imiti n'ibikoresho byo kwa muganga. Kuri ubu mu mavuriro anyuranye umurwayi ashobora kwandikirwa imiti akayitahana atagombye kujya kuyigurira hanze y’aho yavuriwe.
Ku Kigo Nderabuzima cya Gihogwe giherereye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, umubyeyi witwa Nyirasafari Francoise yaje kuvuza umwana we w'umuhungu w'imyaka 9, nyuma yo kumusuzuma bagasanga afite uburwayi bw'inzoka ya amibe, yandikiwe imiti, ahise afatira kuri farumasi y'ikigo nderabuzima.
Ku rundi ruhande umwana w'umukobwa w'imyaka 11 nyuma yo gukomereka ku kuboko arahabwa servisi yo gupfukwa kuri poste de Santé ya Kibagabaga imaze amezi 2 itangiye gukorera mu mudugudu atuyemo. Ni serivisi ahawe mu gihe kitarenze iminota 20 hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza, ndetse ahabwa n'indi miti yo kumufasha.
Imiti iri muri farumasi y'ikigo nderabuzima cya Gihogwe cyangwa kuri poste de Sante ya Kibagabaga ihagera ivuye mu cyahoze ari farumasi y'Akarere iri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Ibi ni na ko bimeze ku mavuriro yo hirya no hino mu gihugu aho imiti bakoresha bayikura muri farumasi zahoze ari iz' uturere.
Harerimana Gaspard uyobora icyahoze ari farumasi y'Akarere ka Gasabo avuga ko kugira ngo imiti iboneke ihagije ku bitaro 2 byo mu Karere ka Gasabo ndetse n'ibigo nderabuzima 16 na za poste de santé bakorana na zo, bisaba ko buri mwaka bagura imiti n'ibikoresho byo kwa muganga bifite agaciro karenga miliyari 1 y'amafaranga y'u Rwanda.
N'ubwo bimeze bityo ariko aho batanga imiti ngo hari igihe batinda kubishyura bikagira ingaruka ku mikorere yabo.
Mu gukemura ibibazo binyuranye byakunze kugaragara ku miti ndetse n'ibikoresho byo kwa muganga bitangwa hirya no hino mu gihugu, Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cy'uko iryari ishami rishinzwe iby’imiti (Medical procurement and production division: MPPD) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, rihinduka ikigo kigura imiti n'ibikoresho byo kwa muganga, (Rwanda Medical Supply Limited).
Ibi byatumye ibyahoze ari farumasi z'uturere zakoraga nk'inzego zigenga zihinduka amashami y'iki kigo.
Umuyobozi Mukuru w’iki kigo gishya cya RMS, Harerimana Pio, avuga ko kudahuza imikorere byatumaga hari imiti myinshi yangirika.
Ati “ Imiti yarangirikaga ku byari MPPD, ku ma farumasi y'uturere ndetse no ku bitaro, ugiye guteranya yabaga ari amafaranga menshi. Ikintu cyabagaho wasangaga farumasi 1 ifite imiti myinshi, igatangira no gupfa kuko nta mikoranire myiza yari ihari yo kuvuga ngo niba twe dufite umuti tubona ugiye kurangiza igihe tuwutange mu zindi farumasi ziwukeneye. Wasangaga hari abajya kugura umuti ku isoko kandi abandi bafite uwo muti mwinshi. Abandi iri kubapfiraho, uyu munsi dushobora kureba ngo ahari imiti ni he? Aho batayifite ni he?”
RMS ivuga ko ikindi kizatuma imiti iboneka ari ukugabanya igihe byafataga kugira ngo imiti yatumijwe hanze igere mu gihugu kandi imiti ikaboneka iri ku giciro kimwe.
Harerimana ati "Muri process (mu nzira) y'amasoko byafataga amezi 6, haba hari umuntu uvuze ko atanyuzwe n'ukuntu isoko ryatanzwe bikaba byasubira inyuma, isoko rigaseswa, umwaka ugashira umuti utaraza. Icyo tuzakora ni ugukorana n'abantu bafite uburenganzira ku muti wabo, bemerewe kuwucuruza bonyine ku isi tukavugana na bo, tukabagurira tutiriwe tunyura mu bandi bantu. Twifuza ko byafata nibura amezi 2, umuti ukaba wamaze kugera mu Gihugu."
Ku mwaka iki kigo gishobora gutumiza imiti ikoreshwa cyane (medicaments essentiels) ifite agaciro ka miliyari zirenga 25 z'amafaranga y'u Rwanda. Hakiyongeraho imiti yihariye n'ibikoresho biba bihenze kurushaho.
Kwihaza ku miti ikoreshwa cyane byavuye kuri 49% bigera hafi kuri 70% kuva mu kwezi kwa 8 uyu mwaka iki kigo gitangiye gukora. Na ho imiti ikoreshwa muri gahunda zo kurwanya indwara nka SIDA cyangwa igituntu itangwa ku buntu yo iboneka ku kigero cya 100%.
RMS ivuga kandi ko imwe mu mbogamizi ihari mu bijyanye n'imiti ari uko hafi ya yose ituruka hanze y'igihugu, uretse uwa murufine (morphine) ugabanya uburibwe bukabije ukorerwa mu Rwanda. Ibi bikagira uruhare mu ihindagurika ry'ibiciro byayo. Kwishyurwa umwenda wa miliyari zirenga 12 ibitaro n'amavuriro bibereyemo iki kigo, byitezweho kuzafasha gukemura ibibazo by'imiti. Ibiganiro kuri iyi ngingo ariko ngo birakomeje nk’uko iki kigo kibyemeza.
Carine UMUTONI
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
2 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru