Yanditswe Jun, 04 2022 18:36 PM | 77,019 Views
Komisiyo ikora
ubuvugizi ku isakazwa ry’umurongo mugari w’itumanaho rya interineti
iratangaza ko imikoreshereze y’ikoranabuhanga yazamutse cyane ugereranije na
mbere y’icyorezo cya Covid19, ni muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa
Gatandatu i Kigali.
Abagize iyi komisiyo batangaza ko uku kuzamuka kw’imikoreshereze y’ikoranabuhanga kwavuye ku ijanisha rya 14.5% mbere y’icyorezo cya Covid-19 maze rigera ku ijanisha rya 21.8%.
Lacina Koné Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa yagize ati “Kuri ubu abaganga bamaze kumenyera gukoresha ikoranabuhanga hifashishijwe
application zitandukanye mu kuvura no kwita ku barwayi, iyo urebye uko serivisi
za banki zisigaye zitabirwa hakoreshejwe telephone bigaragaza ko no muri
servisi z'ubuvuzi bizakoreshwa, niba nshobora kureba uko konti yanjye yifashe
cyangwa se gukora ibikenewe byose bijyanye na servisi za banki nicaye iwanjye
cyangwa se ndi mu kazi kubera iki
ntabasha kwivuza nkoresheje applications zitandukanye z'ubuvuzi. Ibi bigaragaza
ko mu myaka 5 iri imbere ikoranabuhanga mu buvuzi rizaba rimaze gutera imbere
mu buryo bufatika.”
Minisitiri w'Ikoranabuhnga na Inovasiyo Ingabire Paula avuga ko imishinga y'ikoranabuhanga yifashishwa mu buvuzi igenda ihangwa izatuma Abanyarwanda barushaho kwitabira ikoranabuhanga muri izi servisi.
Nubwo bimeze bityo uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda OMS Dr Brian Chirumbo agaragaza ko hakiri imbogamizi zituma ikoranabuhanga mu buvuzi ritagera kuri bose.
Ati "Zimwe mu mbogamizi dufite kugeza ubu , icya mbere harimo kugira uburenganzira kuri serivisi, buri wese ni ngombwa ko agira uburenganzira ku ikoranabuhanga, birumvikana abantu batuye mu cyaro bafite imbogamizi nyinshi ndetse n'abafite ubukene kugira ngo babashe kubona serivisi z'ubuzima hifashishijwe ikoranabuhangabahura, OMS iri gukora n'ibihugu bitandukanye kugira ngo harebwe icyakorwa ngo izo mbogamizi zikemuke, ariko icyongeye kuri ibyo turifuza ko buri wese agera kuri serivisi z'ubuvuzi buboneye.”
Iyi raporo ya komisiyo y'ikoranabuhanga ku isi igaragaza ko mu mwaka wa 2020 abantu bangana na miliyoni 6 ku isi bitabiriye ikoranabuhanga muri serivisi z'ubuzima, ni mu gihe mu myaka 8 yari yabanjirije uyu mwaka izi serivisi zari zimaze kwitabirwa n'abagera kuri miliyoni 5.
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
32 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru