AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imihindagurikire y’ikirere yagaragajwe nk’ikibazo kibangamiye kwihaza mu biribwa

Yanditswe Jul, 14 2021 14:49 PM | 37,406 Views



Inzego zinyuranye mu Rwanda zisanga hakiri imbogamizi harimo n’izijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, zituma kwihaza mu biribwa bitagerwaho uko byifuzwa.

Mu nama y'igihugu yigaga ku cyakorwa ngo abatuye isi n'u Rwanda bihaze mu biribwa kandi byiza, bemeje ko hakenewe ubufatanye bw'inzego zose, ishoramari mu buhinzi rikongerwa ndetse na buri wese agashyiraho ake.

Abitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ni abari mu nzego zifata ibyemezo ku ruhererekane rw’imirimo n'ibikorwa bituma igihugu cyihaza mu biribwa.

Bagaragaje ko hari ibibazo bibangamiye uru rwego nk’icy'ubumenyi buke ku bahinzi, icy’ishoramari ridahagije, icy’inganda zidahagije zongerera agaciro umusaruro w'ubunzi, kutamenya guhinga hagamijwe gusagurira amasoko, iterambere ry'imigi rituma habaho igabanuka ry'ubutaka buhingwaho, kutabona imbuto n'inyongeramusaruro ziboneye n'ibindi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko izi ari imbogamizi zatangiye gushakirwa ibisubiz.

Yagize ati ''Ubu hari ahantu 4 h'ingenzi dushaka kwitaho kurusha ahandi, harimo guteza imbere uburyo bwo kubona imirimo iboneye itanga umusaruro kuri bose ariko kuri iyo ngingo nk'uko mubizi dushobora guhura n'imbogamizi yo kutabasha kugera ku mari ihagije kuri ba rwiyemezamirimo bato n'abaciriritse; ariko muri urwo rwego hari bimwe mu bisubizo dutekereza, aho twashyizeho ibigega bifasha abahinzi bato kugira ngo babashe kugera ku mari.”

“Ikindi twatangiye ni ukorohereza abubaka inganda zongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi, ikindi ni ukongera umusaruro ukomoka muri gahunda zigamije gufasha abaturage.''

Minisitri w'Ibidukikije, Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya yagaragaje ko kwihaza mu biribwa, bizagerwaho ari uko ibidukikije bicunzwe neza bikajyana no kugabanya imyuka yangiza ikirere no gukoresha neza ubutaka.

Ati ''U Rwanda rwemeje gahunda yarwo ihamye y'ibikorwa mu kubungabunga ibidukikije, mu kugaragaza umusanzu warwo mu bikorwa by'umuryango w'abibumbye mu guhangana n'ihindagurika ry'ibihe aho u Rwanda rwifuza kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% mu mwaka wa 2030, u Rwanda kandi rwemeje n'uburyo bunoze bwo gukoresha neza ubutaka aho ruharanira gushyiraho uburyo buhamye n'igishushanyo mbonera cy'uko bwakoreshwa neza guhera muri 2020 kugeza muri 2050.''

Umunyamabanga uhoraho muri Misiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Musabyimana Jean Claude yemeza ko buri wese afite inshingano zo kongera umusaruro w'ibyo akora, kugira ngo igihugu kibashe kwihaza mu biribwa uko bikwiye:

''Mu by'ukuri navuga ko mu Rwanda tumaze gutera intambwe ifatika mu kwihaza mu biribwa nubwo tuzi ko n'urugendo ruhari, kubera ko abaturage bariyongera ubutaka ntibwiyongera, ikoranabuhanga ndetse n'ikirere kigenda gihinduka. Ni urugendo buri wese asabwa kugira ibyo akoraho, kwihaza mu biribwa ntabwo ari inshingano y'umuntu umwe cyangwa urwego rumwe ni inshingano ya buri wese kuko buri wese kugirango abeho akeneye kurya kugirango rero bigerweho asabwa kongera umusaruro mu byo akora aho ari hose.''

Kwihaza mu biribwa mu Rwanda kuri ubu bigeze kuri 81.3% by’Abanyarwanda.

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu igaragaza ko hari ibyakozwe ngo ibi bigerweho, kuko hatanzwe inka zirenga 382,000 kuva 2006-2020, naho imirimo irenga 1,282,000 yarahanzwe binyuze muri gahunda ya VUP. Inkunga y'ingoboka ihabwa imiryango igera ku  757,481, mu gihe imirimo rusange y'igihe kirekire yahawe abaturage barenga 87,580 byose byagize uruhare mu gufasha abaturage kwihaza mu biribwa.

Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage