Yanditswe Dec, 08 2022 19:35 PM | 148,827 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga imihindagurikire y’ikirere ari imbogamizi ku iterambere ry’umugabane wa Afurika, ariko yemeza ko abantu badakwiriye gutakaza icyizere kuko uyu mugabane ukize ku bijyanye n’ingufu zisubira.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yageneye abitabiriye ihuriro nyunguranabitekerezo riganirwamo ibibazo bibangamiye Afurika rizwi nka Kusi ideas festival ryaberaga mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Kane.
Perezida Kagame yagaragaje ko n’ubwo Afurika yugarijwe n’ihindagurika ry’ikirere hari icyizere ko yashobora guhangana n’ingaruka zaryo:
"Imihindagurikie y’ibihe ni ikibazo cy’isi yose, ariko siyansi ibisobanura neza ko bigira ingaruka kuri Afurika mu buryo butangana. Ikibazo giterwa n’ihindagurika ry’ikirere rero ni imbogamizi ku iterambere rya Afurika. Icyakora ntabwo dukwiriye gutakaza icyizere kubera ibi bikurikira: Icya mbere ni uko Afurika ikize ku masoko y’ingufu zisubira bituma umugabane wacu uba inkingi ya mwamba mu gushakira ibisubizo imihindagurikire y’ikirere. Icya kabiri Afurika ifite urubyiruko twiyemeje kandi rufite impano ruri ku isonga mu bikorwa bigamije gutuma aho batuye babasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Icya nyuma ariko cy’ingirakamaro cyane nuko dufite icyerekezo duhuriyeho mu buryo burambye cya Afurika yihagazeho imbere y’ihindagurika ry’ikirere nk’uko bikubiye mu cyerekezo cya Afurika mu 2063.'
Perezida Kagame kandi aomeza avuga ko bigoranye kubona amikoro yo kwifashisha mu guhanga n’ihindagurika ry’ikirere. Bityo ngo ibihugu bisohora ibyuka byinshi bihumanya ikirere bikwiriye kwishyura amafaranga byiyemeje.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo rushyiraho ikigega cyo kurengera ibidukikije, gishyigikira imishinga ya Leta n’iy’abikorera iteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije. Yabijeje ko U Rwanda rwiteguye gusangiza n’ibindi bihugu ibisubizo rwagiye rwishakamo mu guhangana n’iki kibazo.
Bujumbura: Ni iki cyavuye mu nama y'abakuru b'ibihugu bya EAC?
Feb 05, 2023
Soma inkuru
U Rwanda rugiye kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga agamije guca ikoreshwa ry'intwaro za ...
Feb 03, 2023
Soma inkuru
Umuteka muke mu burasirazuba bwa RDC ni ikibazo ku iterambere ry'akarere - Amb Gatete Claver
Jan 27, 2023
Soma inkuru
RDC: Uhuru Kenyatta yasabye ko amasezerano ya Luanda yubahirizwa
Jan 25, 2023
Soma inkuru
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Botswana ari mu ruzinduko mu Rwanda - Amafoto
Jan 23, 2023
Soma inkuru
Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje impungenge ku ku itangazo ryashyizwe ahagaragara na DRC
Jan 19, 2023
Soma inkuru