AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imigendekere myiza ya CHOGM isojwe mu Rwanda ni cyitegererezo cyiza ku bakiri bato-Impuguke

Yanditswe Jun, 25 2022 20:22 PM | 117,638 Views



Impuguke muri Dipolomasi barahamya ko  imigendekere myiza ya CHOGM2022 isojwe mu Rwanda, ari icyitegererezo cyiza ku bakiri bato cyo kudaherwanwa no guharanira kugera kuri byinshi. 

Benshi bemeza ko u Rwanda kuri ubu isura yarwo mu ruhando mpuzamahanga ihindutse bitewe n’uburyo iyi nama yageze ku ntego zayo.

Iminsi 6 Irashize mu Rwanda habera ibikorwa by' uruhurirane bishamikiye ku nama y' abakuru b' ibihugu na guverinoma biri mu muryango wa Commonwealth, bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali bashima cyane imigendeker emyiza yiyi nama.

Usibye abaturage babona inyungu nyinshi mu kuba u Rwanda rwakira ibikorwa nk'ibi mpuzamahanga abacuruzi nabo, barabishima nk'uko byumvikana mu kuri bamwe mu bitabiriye kumurika ibyo bakora muri ibi bihe igihugu cyakiriye abashyitsi benshi.

Ahereye aha, impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana agaragaza ko iyi nama yongeye guha imbaraga zikomeye gahunda ya leta y'u Rwanda yo gushyira ku isonga urwego rwa serivisi mu zigomba kurushaho kwinjiza amadevise mu Rwanda no gutanga umusanzu munini mu iterambere ry'igihugu muri rusange.

Habyarimana kandi asanga hari amasomo akomeye abikorera bo mu Rwanda bakwiye kwigira mu mahirwa nkaya aba aje abasanga.

Ahereye ku mateka y' u Rwanda, ndetse naho rugeze impuguke muri dipolomasi, Amb. Joseph Mutaboba asanga kwakira neza inama mpuzamahanga nka CHOGM, ari intambwe ikomeye ku Rwanda ariko ikaba n'umwanya mwiza wo kwerekana amasomo amahanga yarwigiraho.

Avuga ko kuba u Rwanda rwarakiriye neza iyi nama kandi ikitabirwa n'abantu benshi barimo abakuru b'ibihugu na za guverinoma bari bageze mu Rwanda bwa mbere, byaratanze ubutumw kubakira mu mahanga bavuga nabi u Rwanda, kuko abo babibwira ubu biboneye amateka ya nyayo n'intambwe u Rwanda rumaze gutera.

imigendekere myiza y'iyi nama ndetse n'izindi zayibanjirije bifatwa nk'itsinzi ku Rwanda, impuguke muri politike zikaba zisanga ari amasomo ku bakiri bato yo gukomeza kurangwa n'ubudaheranwa ndetse no kwiyemeza kugera ku bikorwa binini, nk'uko biri mu byaranze abashoboje u Rwanda kugera kubiriho ubu.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage