Yanditswe Aug, 17 2020 10:33 AM | 54,191 Views
Imibiri isaga 100 y'abishwe muri Jenoside
yakorewe abatutsi ni yo imaze kuboneka mu byobo yajugunywemo. Ni mu Kagari ka Kivugiza,
Umurenge Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Aharimo kuvanwa iyi mibiri ni hafi y'isangano ry'umuhanda ahazwi nko ku Ryanyuma i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali mu rugo rw'uwitwa Simbizi François bivugwa ko ari na we wari wahashyize bariyeri.
Uyu Simbizi yahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi aza gufungwa, aho yaje no gupfira muri gereza.
Kugeza ubu inzego z’ubugenzacyaha zimaze guta muri yombi abantu batandatu bakekwaho kwanga gutanga amakuru yerekeranye n’iyo mibiri yajugunywe muyri ibyo byobo.
Mu bafashwe harimo umugore wa Simbizi, abana babo, ndetse n’uwigeze kuba umuyobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace.
Hashize imyaka 26 jenoside yakorewe abatutsi ibaye, kuba iyi mibiri itarigeze igaragazwa muri icyo gihe cyose, hari amakuru avuga ko ba nyiri urwo rugo bagendaga batanga ruswa kugira ngo bitamenyekana.
Biravugwa kandi ko uwabaye umuyobozi mu nzego z’ibanze, uri mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha, yari azi neza ayo makuru ariko ntayatangaze kuko bahoraga bamuha amafaranga ngo aceceke.
Kera kabaye, ngo yaje kubiganiriza umuntu, na we ahita atanga amakuru, bimenyekana bityo.
Andi mafoto wayareba unyuze aha: https://www.flickr.com/photos/169157328@N08/albums/72157715519721636/with/50235550508/
AMAFOTO: FILS MUSEMINARI
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru