AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Imibiri irenga 100 y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi yataburuwe mu byobo i Nyamirambo

Yanditswe Aug, 17 2020 10:33 AM | 54,191 Views



Imibiri isaga 100 y'abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ni yo imaze kuboneka mu byobo yajugunywemo. Ni mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Aharimo kuvanwa iyi mibiri ni hafi y'isangano ry'umuhanda ahazwi nko ku Ryanyuma i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali mu rugo rw'uwitwa Simbizi François bivugwa ko ari na we wari wahashyize bariyeri.

Uyu Simbizi yahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi aza gufungwa, aho yaje no gupfira muri gereza.

Kugeza ubu inzego z’ubugenzacyaha zimaze guta muri yombi abantu batandatu bakekwaho kwanga gutanga amakuru yerekeranye n’iyo mibiri yajugunywe muyri ibyo byobo.

Mu bafashwe harimo umugore wa Simbizi, abana babo, ndetse n’uwigeze kuba umuyobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace.

Hashize imyaka 26 jenoside yakorewe abatutsi ibaye, kuba iyi mibiri itarigeze igaragazwa muri icyo gihe cyose, hari amakuru avuga ko ba nyiri urwo rugo bagendaga batanga ruswa kugira ngo bitamenyekana. 

Biravugwa kandi ko uwabaye umuyobozi mu nzego z’ibanze, uri mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha, yari azi neza ayo makuru ariko ntayatangaze kuko bahoraga bamuha amafaranga ngo aceceke.

Kera kabaye, ngo yaje kubiganiriza umuntu, na we ahita atanga amakuru, bimenyekana bityo.


Andi mafoto wayareba unyuze aha: https://www.flickr.com/photos/169157328@N08/albums/72157715519721636/with/50235550508/

AMAFOTO: FILS MUSEMINARI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize