Yanditswe Jun, 13 2021 16:47 PM | 40,689 Views
Indi mibiri
isaga ibihumbi 9 y'abazize Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, niyo yongeye kuvanwa mu mirima no mu byobo byari
munsi y'inyubako ahazwi nko Mugahoromani i Masaka mu karere ka Kicukiro na
Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ni mu gihe indi isaga ibihimbi 84 yari yavanywe muri ibyo bice bya Gahoromani mu 2018 na 2019.
Ahazwi nko mu Gahoromani ni agace icya rimwe kabarizwa ku Mirenge ya Masaka mu karere ka Kicukiro na Rusororo mu karere ka Gasabo, aha mu Gahoromani ni ahantu bimaze kumenyekana ko hiciwe umubare munini w'abatutsi muri Jenoside yo muri Mata 1994, biturutse ku mibare minini ikomeza no kuzamuka y’imibiri imaze kuhavanwa.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Masaka Innocent Gasinzigwa, avuga ko iyo mibiri y'abasaga ibihumbi 9 yakuwe ahantu hagera kuri 4 aho mu Gahoromani iherereye muri Masaka.
Yagize ati “Iki cyobo ni kirekire cyane twakuyemo imibiri myinshi cyane, naha hose kuko aha hari umurima ariko aho biciwe cyane ni aha kuko hari insina nyuma yo kubica babateyeho insina twahakuye imibiri myinshi. Naha hose hari inzu bari bubakiye hejuru y'imibiri.”
Akomeza avuga ko hakiri henshi bafitiye amakuru ko harimo indi mibiri gusa ngo hari ahakenewe ko abari muri izo nzu babanza kwimurwa kugirango batangire gucukura.
Mu 2018 nibwo aho mu Gahoromani hatangijwe ibi bikorwa byo gutaburura iyo mibiri, ubu hakaba ari abasaga ibihumbi 84 bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyanza mu karere ka Kicukiro.
Ni ibyobo benshi bemeza ko byari byaracukuwe mbere ya Jenoside ku buryo byajugunywemo umubare munini w'Abatutsi bishwe uruhongohongo, naho undi mubare munini nawo uza kuhicirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari benshi mu bahaguye batamenyekanye bitewe nuko hari abahiciwe bavanywe kure y'imiryango yabo.
Bosco Kwizera
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru